Ibyagenze neza n’ibitashimishije abitabiriye ibirori bya Miss Rwanda 2017

0
Ba nyampinga bambitswe amakamba bambaye imikenyero

Mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira iryo ku wa 26 Gashyantare, 2017 nibwo Iradukunda Elsa yinjiye mu mateka nka Nyampinga w’u Rwanda. Ni mu birori byaranzwe n’ibintu bitandukanye birimo ibishimisha abantu ariko kandi hagiye habaho n’ibindi byagiye bitungurana.

Ibirori byatangiye bitinze cyane

Ibi birori byatangiye ku isaha ya saa mbili n’igice z’umugoroba (20h30) mu gihe byagombaga gutangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00). Ibi byatumye abafana bari batangiranye umwuka w’ibirori batangira gucika intege.

Gufana byari bifite aho bigarukira

Abafana bari benshi kandi bishimye n’ubwo hari ibyo bari babujijwe kwinjirana

Abafana b’abakobwa bahataniraga ikamba bazindutse bazanye ibikoresho bitandukanye byo kwamamaza birimo ibyapa ibinini n’ibito ndetse n’imyenda biriho amafoto n’amagambo yamamaza . Ibi akaba aribyo bikoresho byonyine bari bemerewe kwinjirana ariko bakabuzwa kwinjirana ibikoresho bishobora kubuza igikorwa kugenda neza nk’ibyateza urusaku birimo vuvuzela, amafirimbi n’ibindi.

Abafana rero binjiranye umwuka w’ibirori bikomeye ariko uko amasaha yegeraga imbere bakabona nta kanunu ko gutangira, bacitse intege barongera bariyicarira kugeza ku isaha ya saa moya ubwo DJ yatangiraga kuzamura umuziki, batangira guhaguruka umwe umwe kugeza ubwo umwuka w’ibirori wakwiriye hose.

Imyanya ihenze yatinze kubona abayicaramo

Nubwo no gutangira byatinze ariko n’abantu nabo ntibaziye igihe bose dore ko kugeza ku isaha ya saa moya imyanya myinshi yiganjemo iyagombaga kwishyurwa ibihumbi 200 ku bantu 8 ni ukuvuga ibihumbi 25 buri muntu yari ikirimo ubusa ariko nyuma y’indi saha imwe n’igice ni ukuvuga igihe ibirori byatangiraga, abantu bari bamaze kuyuzuramo nubwo ubwitabire butabaye nk’ubw’ibindi bihe byabanje.

Imyanya yiganjemo iy’ibihumbi 25 yatinze kubona abakiriya

Ibi birori byaranzwe n’injyana y’umuco gakondo

Itorero Inganzo Ngari niryo ryasusurukije ibirori mu mbyino z’umuco nyarwanda ndetse banaherekeza ba nyampinga mu ndirimbo zimwe na zimwe batambukiragamo bitandukanye no mu bihe byashize aho batumiraga abahanzi baririmba ijyana za kizungu. Kuri iyi ngingo umwihariko wari uw’umuntu waherekeje ibirori byose acuranga inanga (sound track) ndetse akanyuzamo akaririmba nk’uvuga amahamba. Ibi byatumye ibi birori byiganzamo cyane umuco nyarwanda, ba nyampinga biyerekanababyina umushayayo mu gihe mbere babyinaga imbyino z’ubu ndetse na nyampinga yambitswe ikamba yambaye umushanana.

Amatora ku butumwa bugufi yahawe agaciro

Mu gihe ubusanzwe ba nyampinga bari basanzwe batoranywa n’abagize akanama nkemurampaka, ubu umwe muri 5 ba mbere yagenwe n’abafana ubwabo aho bamuhisemo bagendeye k’uwagize amajwi menshi mu gutorwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi.

Bahawe umwanya wo kwerekana impano bifitemo

N’ubwo ba nyampinga bose batahawe umwanya, ariko bake bagaragaje impano zabo aho batatu muri bo, bagaragaje impano zabo uwitwa Iribagiza Patience avuga umuvugo afatanyije na bagenzi be bose, Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere aririmba indirimbo iri mu njyana gakondo naho Nadia Mutesi aririmba indirimbo mu njyana y’inyamahanga.

Benshi birengagije amarangamutima yabo batorera hamwe ‘Igisabo’

Nyuma yo gutangarizwa 5 ba mbere bagombaga kuvamo nyampinga n’ibisonga bye, benshi batunguwe no kuburamo Hirwa Honorine bakunze kwitwa ‘Igisabo’ maze mu gihe cyo gutangaza nyampinga ukunzwe n’abantu benshi (Miss Popularity) abantu bose, ndetse n’abafanaga abandi bakobwa bavugira rimwe bati ‘Gisabo, Gisabo’ maze na Rwabigwi Gilbert ahita avuga ko nta kindi yarenzaho, ikamba ararihabwa.

Miss Uwase Hirwa Honorine yahurijweho n’abantu bose nka nyampinka ukunzwe kurusha abandi

Kubura k’urufunguzo rw’imodoka ya nyampinga

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa amaze kwambikwa ikamba ndetse no guhabwa ibindi bihembo birimo amatike 2 y’indege, amavuta yo kwisiga n’ibindi byinshi, yagiye hanze guhabwa imodoka ye ariko yarinze ataha atarayibona kuko urufunguzo (kontaki) rwari rwabuze.

Miss Elsa yatashye atinjiye mu modoka ye

Ibi birori byasojwe ku isaha ya saa sita ishyira iya saa saba, muri make bikaba byaragenze neza.

Tanga igitekerezo