Hari abemeza ko hasigaye hari abakomisiyoneri ba ruswa mu bucamanza 

0
Bamwe mu baturage baganira n’Abacamanza ku kibazo cya ruswa mu nkiko

Bamwe mu baturage bemeza ko ruswa igaragara mu nzego z’ubucamanza igenda ihindura isura, aho guhabwa abacamanza ahubwo igahabwa inshuti za bo cyangwa abaziranye na bo.

Aba baturage bemeza ko hadutse ingeso ya bamwe mu baturage bagenzi babo  biyitirira ko baziranye n’abacamanza cyangwa inshuti za bo basigaye baka ruswa abafite imanza babizeza ko bazabateretera abacamanza bagatsinda imanza za bo.

Bagirishya Epimac yemeza ko iyi ngeso yadutse mu baturage baba bafite imanza. Ati “ Ujya kubona ugasanga umuntu niba afite urubanza mu rukiko aratangira kukubaza ngo nta muntu wamenya uziranye n’umucamanza kanaka ngo azabingiremo, ugasanga afashe ruswa ayihaye wa muntu kugirango na we azayishyikirize umucamanza, hari abo bihira ariko hari n’abayatanga bikarangira banatsinzwe kandi nta hantu baba bashobora kurega wa muntu bahaye amafaranga kuko baba barayatanze bujura”.

Munyemanzi Augustin we atanga ubuhamya bw’inshuti ye yatanze amafaranga ariko bikarangira n’ubundi batsinzwe, ati” Biriya byo gutuma abantu ni byo byeze hanze aha, nta muntu ucyivuganira n’umucamanza ngo amuhe ruswa, hari inshuti  yanjye yatanze ruswa ituma umuntu ngo ayihere umucamanza birangira wa muntu ya mafaranga ayariye,none yamurega he?”.

Ibi abaturage bavuga babihurizaho n’abacamanza. Gusa urwego rw’ubucamanza mu Karere ka Rubavu bwemeza ko nubwo biriho, iyo ruswa itaribwa n’abacamanza n’ubwo ngo na bo atari abere ahubwo ngo abo bantu biyitirira kumenyana n’abacamanza ni bo bayirya bagasebya inzego z’ubucamanza.

Hategekimana Danny, uyobora Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ati “ Navuga ko mu nkiko n’ubwo harimo ruswa, ariko njye ntabwo nemeranya n’imibare ijya itangwa, koko hashobora kuba hari abakozi b’urukiko batse iyo ruswa ariko harimo n’indi ruswa itwitirirwa, wagera hanze umuturage ati ariko nabonye uvugana na Perezida, wari uri mu biro bya Perezida w’urukiko, buriya nta kuntu wamfasha nkamugeraho? Umuturage bakamubeshya bati ikibazo cyawe nakirangije urubanza rwawe uzarutsinda, ruswa akayitwara, ikagenda inyitirirwa kandi mu by’ukuri ntayo nariye”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko gufata bene aba bantu bitoroshye kuko ngo uwakagombye gutanga amakuru ari we uba watanze iyo ruswa.

Iki cyaha kibarwa mu byaha by’ubujura n’ubushukanyi, uhamwe na cyo akaba ahanishwa gufungwa hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni shatu n’eshanu.

Tanga igitekerezo