Hagiye kumurikwa imyenda ikozwe mu bitenge gusa

0
Ikirango cy’iki gikorwa(Ifoto/Interineti)

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imyenda ikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’ ikinyamakuru Business MAG cyateguye igikorwa cyiswe ‘Kitenge Dress Code Dinner” kizabera Car Free Zone ku itariki ya 18 Gashyantare 2017.

Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya mbere, ariko abari kugitegura batangaje ko kizajya kiba buri mwaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyanatre 2017 mu nama yabareye  i Remera mu Mujyi wa Kigali , Ngendahayo Aimable umuyobozi mukuru w’iki kinyamakuru yavuze ko intego y’iki gikorwa ari uguteza imbere imyenda ikorerwa mu Rwanda  cyane ikozwe mu bitenge ndetse gufasha abakora   iyi myambaro kwiteza imbere.

Yagize ati “Abakora imyenda mu Rwanda baracyafite ikibazo cy’uko Abanyarwanda bataramenya akamaro k’imyambaro bakora. Ni yo mpamvu twateguye iki gikorwa kugira ngo abakora iyi myambaro babashe kwiyerekana ndetse n’umwihariko wabo umenyekane.”

Akomeza agira ati “mu gihe Abanyarwanda ubwabo batarakunda ibikorerwa mu gihugu biragoye ngo abakora iyi myambaro ‘Designers’ babashe kwiteza imbere.”

Sunday Justin Nzitatira umwe mu bari gutegura iki gikorwa yagize ati “Twasanze Abanyarwanda batumva Made in Rwanda kimwe kubera ko bavuga ko imyenda iri ku giciro cyo hejuru, ariko icyo dushaka kubwira Abanyarwanda ni uko batagombye gufata ishusho ya Made in Rwanda mu ishusho y’abantu babiri gusa ahubwo bagomba kuzenguruka mu bakora imyenda benshi.”

Usanase Jane umwe bakora imyenda bari bitabiriye iyi nama yavuze ko nubwo bakora iyi myambaro ikozwe mu bitenge, ariko bagifite imbogamizi z’uko imyenda bakora ikigurwa n’Abanyamahanga gusa ati “Tubabazwa nuko Abanyarwanda batarumva agaciro k’ibyo dukora kandi ari bo dukorera.”

Abandi bakora imyenda bari bitabiriye iyi nama harimo Hakyu Regani ukuriye n’inzu yitwa HR Boutique Shop, Moniah Glamour n’abandi.

Kwinjira muri iri murika ni ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko muri ayo mafaranga harimo n’ifunguro rya nimugoroba, ukareba abanyamideli ndetse ugafata n’icyo kunywa.

Tanga igitekerezo