Gushyira imbere umuziki nyarwanda byawugeza kure – umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Diaspora

1
Umuhanzi David Diyen ntaramenyekana cyane mu Rwanda

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ndikumana David Diyen ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ashimangira ko Abanyarwanda bakomeje gushyigikira umuziki w’iwabo byawuteza imbere.

Diyen, w’imyaka 26, afatira urugero ku bihugu nka Tanzaniya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Nigeriya n’ibindi byagejeje umuziki wabyo kure ahanini bihereye kuri uyu muco wo gushyigikira ibihangano by’iwabo mu gihugu.

Uyu muhanzi agira ati “Abanyarwanda bakwiye kugira umuhate mu gukomeza kuba hafi abahanzi nyarwanda, bakabashyigikira, bakagira umuhate mu gukundisha ab’ahandi umuziki nyarwanda kugira ngo urusheho kumenyekana.”

Ibi Diyen avuga ko bikozwe umuziki nyarwanda warushaho kugira agaciro cyane.

Diyen asaba ko by’umwihariko nk’abanyamakuru, aba Djs, abamamaza ibikorwa by’umuziki n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere ry’umuziki mu Rwanda ari bo ibi bireba cyane.

Yitanzeho urugero, avuga ko nka we umuziki akora umuhenda nk’umuhanzi uba muri Diaspora, ku buryo bakenera gushyigikirwa n’abari imbere mu Rwanda by’umwihariko.

Agira, ati “hanze bikozwe ku buryo wishyura ku isaha, ugakorana n’abantu banyuranye byaba ari ugufata amajwi cyangwa amashusho biba bihenze. Ibijyanye no kumenyekanisha ibikorwa udahari na none biragora cyane, bidusaba rero ko n’Abanyarwanda bagira urwo rukundo rwo gukunda iby’ab’iwabo.”

Uyu muhanzi aheruka gusohora amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Let Them Talk’ akorana na Studio ikomeye muri Miami yitwa Regulus Films Ent.

Avuga ko ahereye kuri iyi ndirimbo yiteze kwagura umuziki we akagera ku rwego mpuzamahanga, bityo nawe agahesha ishema Abanyarwanda.

Uretse ‘Let Them Talk’ Diyen aheruka no gusohora indirimbo yise ‘Icyemezo’, anasohora indi yise ‘Impanda’ ivuga ku butumwa bw’Imana.

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo