Gaël Faye agiye kumurika ibihangano bigize igitabo ‘Petit Pays’

0
Muri iki gitaramo, Ga_l Azaririmba ari kumwe n'umuhanzi Samuel Kamanzi

Umuhanzi nyarwanda Gaël Faye agiye kumurikira indirimbo zigize igitabo yanditse cyitwa ‘Petit Pays’ kivuga ku bwana bwe nk’umunyafurika, mu gitaramo kizaba kuri uyu wa 23 Gashyantare 2017.

Iki gitaramo cyiswe umugoroba w’ubusizi n’umuziki wateguwe na Ishyo Arts Centre ku bufatanye na Isaano Arts Festival. Kizabera ku Kimihurura, ahitwa  Zénith (hateganye na Papyrus), guhera saa moya z’umugoroba (7pm).

https://www.youtube.com/watch?v=CaFkHGcQQd8

Gaël Faye azaba ari kumwe n’umuhanzi Samuel Kamanzi uririmba anacuranga gitari.

Muri iki gitaramo, Gaël azaririmbamo zimwe mu ndirimbo ze zigize Album ye ‘Pili Pili sur un croissant au beurre’ yasohoye mu 2013, ziri mu gitabo ‘Petit Pays’ kivuga ahanini ku buzima bwe akiri umwana.

Byinshi kuri iki gitaramo

‘Petit Pays’ ubusanzwe ni igitabo cyanditswe n’uyu muhanzi Gaël Faye, gisohoka muri Kanama 2016, mu marushanwa ya Prix Goncourt des Lycéens 2016, ari nacyo cyegukanye umwanya wa mbere.

Cyanatumye Gaël Faye,  w’imyaka 33, atsindira igihembo cy’umwanditsi mwiza w’umwaka mu bihembo bitangwa n’isomero rikomeye ryo kuri interineti ryitwa Fnac ryo mu Bufaransa.

Muri aya marushanwa ya Fnac iki gitabo cya Gaël cyatoranyijwe nk’igihiga ibindi ku rutonde rw’ibitabo birenga 650 byari byayitabiriye.

Nicyo gitabo cya mbere uyu muhanzi nyarwanda Gaël Faye yari asohoye.

Umuhanzi Ga_l Faye aririmba

Umuhanzi Gaël wakunze kuba mu Bufaransa ariko ubu akaba aba mu Rwanda avuka kuri se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwandakazi.

Tanga igitekerezo