FERWAHAND yagize icyo ivuga ku makipe ya za kaminuza yasubiye inyuma

0
Utabarutse Theogene umuyobozi wa FERWAHAND (Ufashe igikombe) na Ngarambe Jean Paul (iburyo) Umunyamabanga Mukuru (Ifoto/Sikubwabo D)

Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryagize icyo rivuga ku makipe ya za kaminuza yasubiye inyuma.

Ngarambe Jean Paul, Umunyamabanga Mukuru mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) , yagize ati “ Umuyobozi wa siporo yatugaragarije ko imbogamizi bafite zirimo kutagira abatoza bari ku rwego rwiza tubemerera ko tugiye gutegura amahugurwa azagenerwa abatoza kandi azaba ari ingira kamaro cyane ikindi yatugaragarije ni uko amakipe ya za kaminuza ategurwa ni imwe mu mbogamizi ituma umukino usubira inyuma iyo batiteguye neza”.

Avuga ko muri Kaminuza haba abakinnyi beza icyo bakeneye gusa ari abatoza babaha ubumenyi buhagije mu myitozo.

Ese ibi biramutse bidakosotse FERWAHAND iteganya gukora iki ?

Ngarambe avuga ko ubundi iyo nta mafaranga ahari ibintu byose birapfa ariko kugeza ubu nta muntu  wo muri Kaminuza wari wababwira ko hari icyo kibazo cy’amikoro.

Umunyamabanga yagize icyo avuga ku mukino  Police  Handball Club yateye mpaga UR- Huye

Ngarambe yasobanuye ko  uyu mukino wari uteganyijwe mu gihe abayobozi ba federation (ishyirahamwe)  bari baragiye mu itorero ry’igihugu kandi n’abanyeshuri bari baragiye mu biruhuko noneho  Kaminuza yandikira federation ariko ibaruwa ntiyagera ku bo yari igenewe.

Yagize ati “ Kuba ikipe ya Police yarakoze urugendo ikajya muri Kaminuza ikabura ikipe bagombaga guhura ni mpaga idasubirwaho kandi  nyuma ibi bisobanuro byose byavuzwe nyuma”.

Avuga ko ubusanzwe iyo ikipe ifite ikibazo no neho nka Kaminuza yo yagaragaza ko abakinnyi bayo bagiye mu biruhuko hari amasaha bimenyeshwa mbere y’uko umukino uba.

Tanga igitekerezo