FERWAFA yasinye amasezerano n’ishyirahamwe ryo mu Budage

    0
    Umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Vicent asinya amasezerano n’umuyobozi wa DFB Reinhard Grindel( ifoto/Ferwafa)

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasinye amasezerano y’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

    Aya masezerano y’ubufatanye yasinwe ubwo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita y’itabiriye inama y’abayobozi ba FIFA yaberaga i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

    Aya masezerano y’ubufatanye azibanda ku buryo buri tekinike cyane buzafasha abatoza,abasifuzi n’iterambere ry’umupira w’amaguru ndetse no mu nzego z’ubuyobozi.

    Ku rubuga rwa internet rwa FERWAFA, Nzamwita yagize  ati “ubu bufatanye twagiranye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage buzafasha iterambere ry’umupira w’amaguru ndetse n’imikoranire myiza kugira ngo tugere ku ntego twihaye yo kuzamura abana bakiri bato mu byiciro byombi”.

    Avuga ko muri rusange aya masezerano yasinwe hagati ya Ferwafa na DFB azafasha cyane cyane ku rwego ruri tekinike rurimo abatoza aho bazajya bahabwa amahugurwa ndetse bakabona n’impamyabumenyi (license B)itangwa na CAF ndetse DFB.

    Uretse aya masezerano Ferwafa yasinye na DFB hari n’andi yasinye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc aho ubu abakinnyi b’Abanyarwanda bajya kwivurizayo.

    Tanga igitekerezo