FERWABA irasabwa gutanga ibisobanuro ku mukinnyi wa REG

0
Umunyamabanga Mukuru wa FERWABA, Mutabazi Richard (Ifoto/Niyonziza M.S.)

UGB Basketball Club irasaba Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) gusobanura niba umukinnyi wa REG Basketball Club ari we Kami Kabange akina shampiyona nk’Umunyarwanda cyangwa se niba akina nk’Umunyamahanga.

Ni nyuma y’uko REG BBC yatsinze UGB BBC amanota 114-59.

Iyi baruwa yoherejwe hakoreshejwe E-mail, ikipe ya UGB yayanditse tariki ya 14 Gashyantare 2017 saa kumi n’iminota ibiri nk’uko bigaragara kuko ikinyamakuru izubarirashe.rw gifite kopi yayo.

Amagambo akubiye muri iyi baruwa agira ati “”Dushingiye ku rutonde rw’abakinnyi bagaragaye b’ikipe ya REG ku rupapuro rw’umukino (feuille de match) yahuje REG na UGB kuwa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017.

Aho ikipe ya REG yagaragayemo bamwe mu bakinnyi twagizemo impungenge ko baba badafite ubwenegihugu bw’u Rwanda twifuje niba batwereka ibyangombwa bakoresha kugira ngo dushire izo mpugenge, batubwira ko ibyo twabibaza muri FERWABA ko niba umukinnyi ari kuri lisite yemewe (approved list) ibindi batabisaba umukinnyi mbere y’umukino”.

UGB yakomeje igira iti”aha tukaba twarifuzaga kumenya niba umukinnyi Kami Kabange afite ibyangobwa nk’Umunyarwanda nkuko biteganywa n’amategeko y’amarushanwa mu Rwanda (reglement genereaux des competitions) cyane cyane ku ngingo ya 17.

Tukaba tubandikiye tubasaba ko mwadukura mu rujijo, kuko mu gihe yaba adafite ibyangombwa nk’uko biteganywa n’amategeko yavuzwe haruguru kugira ngo abe afite ubwenegihugu bw’u Rwanda ikipe ya REG BBC yaba yarakinishije abanyamahanga barenze 2 kandi ibyo bikaba binyuranye n’amategeko mu ngingo ya 18″.

Icyo FERWABA ibivugaho

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mutabazi Richard yabwiye izubarirashe.rw ati “watureka tukabanza tukabasubiza namwe tukazababwira twamaze kubasubiza”.

Abajijwe igihe bazasubiriza iyo kipe uwo munyamabanga yavuze ko itangazamakuru ryaba ritandukiriye kuba ryamenya igihe iyo kipe izasubirizwa.

Mutabazi yemeza ko muri iyo baruwa UGB yanditse harimo ko Kami akina nk’Umunyarwanda.

Abajijwe ko yasubiza ibyo FERWABA ifite itagendeye ku biri mu ibaruwa yavuze ko atari ngombwa mu gihe batarasubiza UGB, ariko aza kwemeza ko uwo mukinnyi ari Umunyarwanda ufite ubwenegihugu.

Mbere y’uko uyu mukinnyi agera muri REG BBC, Bahufite yari yatangaje ko bagiye kugura Kami ari umukinnyi ukomeye ufite ubweneguhugu bw’u Rwanda uzabafasha muri shampiyona n’andi marushanwa bazakina mu gihugu.

Muri shampiyona ya  Basketball ikipe yemerewe gukinisha abanyamahanga 2 gusa.

Kuri uwo mukino REG yatsinzeUGB harimo abakinnyi bakina nk’abanyamahanga nka Benjamin Mukengerwa na Gatoto Regis.

Hakaba hibazwa niba Kami Kabange nawe REG imukinisha afite ubwenegihugu cyangwa atarabubonye.

Ibyo ugomba kumenya kuri aba bakinnyi bivugwa ko ari abanyamahanga

Kami Kabange na bagenzi barimo Mike Buzangu, Ngandu Bienvenue, Marema na Serge birukanywe na APR BBC mu mwaka wa 2011 ubwo iyo kipe yafataga umwanzuro wo kwirukana abanyamahanga igakinisha Abanyarwanda gusa.

Mu mwaka wakurikiyeho muri shampiyona ya 2011-2012 ndetse kugera muri 2013 Kami Kabange yakiniye Espoir BBC ikamukinisha nk’umunyamahanga .

Kami akinira ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball, ariko ababikurirana bakemeza ko nta bwenegihugu yigeze ahabwa, ari nacyo cyatumye UGB BBC ifata uwo mwanzuro wo kwandika isaba ubusobanuro niba koko uwo mukinnyi ari Umunyarwanda.

Kami Kabange yemeza ko ari Umunyarwanda

Mu kiganiro na izubarirashe.rw Kami Kabange yemeje ko ari Umunyarwanda kandi asanzwe akinira ikipe y’igihugu.

Tanga igitekerezo