Espoir BBC na IPRC-Kigali zahigitse ibigugu zigera ku mukino wa nyuma

0
Patriots na Espoir zihatana muri shampiyona ya Basketball (Ifoto/Ububiko)

Espoir Basketball Club yahigitse Patriots Basketball Club iyitsinze amanota 73-68 muri 1/2 cy’irushanwa ry’Intwali igera ku mukino wa nyuma.

Espoir BBC yatsinze uduce 3 muri uwo mukino, aka mbere ku manota 14-13, aka kabiri ku manota 17-14 n’aka kane ku manota 21-19 mu gihe Patriots Basketball yatsinze agace ka gatatu ku manota 22-21.

IPRC-Kigali BBC yo mu mukino wari wabanjirije uwo yageze ku mukino wa nyuma itsinze REG BBC 91-82 nawo muri 1/2.

Muri uwo mukino REG BBC yatsinze agace ka mbere ku manota 27-21 itsinda n’aka nyuma ku manota 26-25 mu gihe IPRC-Kigali yo yatsinze agace ka kabiri ku manota 23-14 n’aka gatatu ku manota 22-15.

Umutoza wa Espoir BBC, Mwiseneza Maxime yatangaje ko abantu batabahaga icyizere muri iryo rushanwa, ariko bamaze kwerekana ko bashoboye.

Umutoza wa Patriots BBC, Henry Muhenuka yatangaje ko ikipe yabatsinze yakinaga neza no kugarira ikugarira neza, ariko bo ikibazo bagize ari abakinnyi be batugarira.

Ayo makipe yombi ya IPRC-Kigali na Espoir Basketball Club agiye gukina umukino wa uzaba ku cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2017 i Remera.

Patriots na REG Basketball Club niyo makipe yahabwaga amahirwe ariko ntibyakunda.

Tanga igitekerezo