Depite Bamporiki yahaye impanuro abahatanira ikamba rya “Miss Rwanda 2017”

0
Depite Bamporiki

Depite Bamporiki Edouard yagiriye inama abahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda  wa 2017 aho bari mu gikorwa cyo gusinya imihigo ndetse na ba nyampinga bacyuye igihe bahigura imihigo y’ibyo bagezeho.

Iki gitaramo cy’imihigo mva rugamba cyangwa njya rugamba cyabereye mu karere ka Bugesera muri Hoteli Golden Tulip.

Bamporiki Eduard wari umushyitsi mukuru, yasabye abo bakobwa ko bagomba kwibonamo ubunyarwanda kuruta kumva ko bakwigira abo bataribo.

Yagize ati “Mbere yo kuba Miss mugomba kuba muri abantu basanzwe  kugira ngo nimunagirirwa icyizere cyo gutorwa n’Abanyarwanda bibe ari nk’umwenda babashyizemo kandi mugomba kwishyura mu gihe mufashe izi nshingano”.

15 bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017

Avuga ko yakoze ubushakashatsi kuri aba bahatanira ikamba rya nyampinga ati “nta n’umwe uvuka mu muryango wa “Miss” icyo bivuze rero uzabona aya mahirwe ntagomba kuyakiniramo ahubwo agomba gukoresha neza igihe ahawe akakibyaza umusaruro”.

Depite Bamporaki yagarutse kuri ba nyanyampinga bacyuye igihe abibutsa ko mu mihigo bahize hari imishinga batarangije kandi itagomba guhagarara ababwira ko bagomba kuyikomeza.

Nzabonimpa Jacques ushinzwe umuco mu nteko y’Ururimi n’Umuco (RALC) yashimye ba nyampinga bacyuye igihe kuko babashije kwesa imihigo basinye umwaka ushize.

Nzabonimpa yasabye abahatanira ikamba rya nyampinga ko bakwiye gutera ikirenge mu cyabarumuna babo bacyuye igihe  ndetse byaba nangombwa  bagakora ibyo abo basimbuye batagezeho.

Ba nyampinga bacyuye igihe barangajwe imbere n’Umutesi Jolly bari baje guhigura imihigo bahize

Ishimwe Dieudonné wamenyekanye ku izina rya Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, yagize ati “ku nshuro ya mbere byari bigoranye ariko ba nyampinga bacyuye igihe bagaragaje ko byabagiriye akamaro ndetse batera n’intambwe ishimishije cyane ko byabafashije kugera ku byo bari biyemeje”.

Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp

Mutesi Jolly nyampinga w’uRwanda wa 2016 yasabye abakobwa bahatanira iri kamba ko bakwiye gushirika ubute bagakoresha mu mutwe aho gutega amaso rubanda.

Yagize ati “kuba mwiza ni bimwe mu biranga nyampinga ariko na none ntabwo ari byo  bikenewe kuruta ibitekerezo byiza wagaragaza cyane ko ubwiza bushira kuko ugera aho ugasaza ntawuba akwibuka ariko iyo ufite ubwenge ugashirika ubute ugakora niyo wasaza abantu basigara bakwibukira kuri bya bikorwa”.

Mutesi Jolly Miss Rwanda 2016 agira inama abahatanira ikamba rya nyampinga w’uyu mwaka

Amatora ya nyampinga w’u Rwanda wa 2017 azaba tariki ya 25 Gashyantare 2017 muri Camp Kigali.

Tanga igitekerezo