Davis D ntiyemeranya n’abahanzi bitora mu marushanwa

0
Davis D ntiyemeranya n’abahanzi bitora mu marushanwa

Umuhanzi Davis D wamenyakanye cyane mu ndirimbo “Biryogo” aratangaza ko atari ibintu ashyigikiye, kubona hari abahanzi bitora mu marushanwa atandukanye kuko ngo asanga byica gahunda nyayo iba iteganyijwe.

Ibi Davis yabitangaje ubwo twaganiraga na we maze tumubaza uko yakiriye kuba umwe mu bahatana muri Salax Awards, ati“iyo umuntu yamaze kwitegura ikintu nka kiriya nyuma bakakubwira ko bitakibaye hari ikintu wumva gihindutse muri wowe ariko si cyane kuko batabikuyeho burundu nubwo tutaramenya umunsi nyawo bizaberaho. Njye rero mba numva ko igihe cyose izagarukira (Salax Awards) izasanga nubundi ngihagaze neza, nkirimo gukora, nta mpungenge mfite kuko nzi neza ko nigaruka izasanga meze neza kandi nkwiriye kuyitwara.”

Twamubajije rero icyo atekereza ku muco wo kwitora no kwitoresha ukunze kugaragara ku bahanzi mu gihe cy’amarushanwa dore ko bamwe banashinja Salax kubateza igihombo kuko bari barashoye muri bene ibyo bikorwa maze avuga ko atemeranya nawo ati “njye nta gihombo cy’amafaranga nagize kuko ntabwo nashoye. Icyo navuga natakaje ni umwanya gusa ndetse no kuba nari narabishyizeho umutima cyane kugira ngo nzatware igikombe.”

Yakomeje agira, ati “Gufata telefone wowe ukitora mba numva bidasa neza, ahubwo ushobora gushyira ingufu mu bantu bawe, ugakora ibikorwa byo kwiyamamaza ugasaba abantu ko bagutora, ariko gufata telefoni wowe ukabikora ntabwo aribyo kuko aho ntabwo ari umwanya uba wahaye abakunzi bawe koko ngo bagaragaze ko ukunzwe kandi ko uhagaze neza kuko aba ari wowe uba wicaye mu cyumba ukabyikorera ntabwo ibyo bintu biba bisobanutse. Njye rero ibyo bintu sinshobora kubikora.”

Davis D ubu ubarizwa muri label ya Incredible

Twamubajije kandi niba adashobora kwitora ku giti cye ariko akaba hari abo yashyirira amafaranga kuri telefoni ngo bamutore nabyo arabihakana ati “Oya. Ubwo abantu bifuza kuntora bakabura amafaranga yo kubikora, nizera ko u Rwanda ari rugari, ubwo mu gace kamwe bitabashobokeye byashobokera abandi ariko sinagurira umuntu ikarita kugira ngo akunde antore.”

Davis D kandi ahamya ko indirimbo ‘Biryogo’ ari indirimbo y’amateka kandi ikaba ari indirimbo yamuhinduye ikamugira uwo ariwe. Uyu musore ubu akaba abarizwa mu nzu itunganya umuziki (label) ya “Incredible” iyobowe na Bagenzi Bernard, aho ayihuriyemo na Dany Nanone, Kharfan na Aime Bluestone.

Tanga igitekerezo