Bulldogg afite tattoo imwibutsa urukundo rwayoyotse

0
Ndayishimiye Bertrand a.k.a Ijisho ry'Uruvu, umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda

Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi cyane nka Bulldogg n’andi mazina menshi, yagize icyo avuga ku gishushanyo yishyize ku kuboko cyanditseho ‘Tough’ aho avuga ko ari igishushanyo areba buri gihe akibuka urukundo rwa bagenzi be yabuze.

Uyu musore wari umwe mu bagize itsinda rya “Tuff Gang”, yavuze ko nubwo igihe cyageze we na bagenzi be ntibacane uwaka, hari igihe bakundanye, baba inshuti magara ndetse bigera naho yandika iri zina ku kuboko kwe.

Yagize ati “buriya rero nubwo hari igihe cyageze ibintu bikivanga, hari igihe twari dufitanye umubano mwiza cyane. Iyi tattoo rero nibwo nayishyizeho kuko iyo nayirebaga yampaga motivation (yanyongereraga imbaraga) ariko ubu iyo nyirebye nyine inyibutsa ibyo bihe.”

Yakomeje ati “wa mugani wa wa muhanzi waririmbye ngo ‘urukundo ni nka bombo rusaza rushonga’. Buriya hari igihe urya akabombo wumva karyoshye ariko uko kagenda gashira mu kanwa hari n’ubwo kagukeba, kakaguca igisebe mu kanwa, cyangwa ukarya sikarete iryoshye hanyuma ukiruma mu kanwa cyangwa se bwa buryohe bwashira ukayicira.”

Yabajijwe niba yaba yicuza ibyo bihe, maze asubiza, ati “hoya simbyicuza kuko byari ibihe byiza pe. Nubwo nyine byageze igihe bikivanga, ariko rwose buriya bihe byari byiza.”

BullDogg yasoje avuga ko nubwo batandukanye kandi hakaba harimo bamwe bagize intege nke kuko bagiraga abafana bahuriraho, ariko we agikomeje urugamba, ati “urabona tukiri kumwe twagiraga abafana duhuriyeho, ugasanga ni benshi, ariko ubu usanga twarabagabanye, hakabamo n’abafite intege nke usanga basigara inyuma. Gusa njye nubwo ntavuga ko mfite intege nyinshi cyane, ndacyarwana no gukomeza gukora kandi bizangendekera neza.”

Muri iyi minsi, BullDogg yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Méchamment’ avuga ko irimo ubutumwa azagenderaho mu mishinga ye yo muri uyu mwaka wa 2017.

Tanga igitekerezo