Bizimana wahoze ari Perezida wa NPC Rwanda asigaye ari umutoza w’ikipe ya Kicukiro

0
Bizimana Dominique ubwo ikipe akinira y'Intwari yari igiye guhura na Kicukiro ibyo gukina yahise abihagarika akora akazi k'ubutoza

Bizimana Dominique wayoboye Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) mu gihe cy’imyaka umunani asigaye ari umutoza w’ikipe ya Kicukiro ya Sitting Volleyball.

Bizimana nubwo ari umutoza w’ikipe ya Kicukiro, ariko ntibibuza ko akinira n’ikipe asanzwe abarizwamo y’Intwari ibarizwa mu Karere ka Gasabo.

Mu mikino ya shampiyona ya Sitting Volleyball yatangiriye mu Karere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize, Bizimana Dominique yari afite umwihariko, aho uruhande rumwe yatozaga ikipe ya Kicukiro yitabiriye shampiyona ya Sitting Volleyball bwa mbere muri 2017, nyuma akanyuzamo akajya no gukinira ikipe y’Akarere ka Gasabo.

Hari igihe cyageze ikipe y’Akarere ka Gasabo yitwa Intwari ihura na Kicukiro biba ngombwa ko Bizimana Dominique ahagarika ibyo gukina ajya kuba umutoza w’ikipe ya Kicukiro yaje ku mwanya wa 7 n’amanota atatu nyuma y’imikino ya mbere (Phase 1).

Bizimana yitegereza uburyo ikipe ya Kicukiro yahatanaga n’iya Gasabo yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2016

Ikinyamakuru izubarirashe.rw cyabajije Bizimana impamvu yahisemo kuba umutoza w’ikipe ya Kicukiro ari umukinnyi uzwi mu kipe y’Intwari asubiza ko byatewe n’uko ubusanzwe ari we ushinzwe abafite ubumuga mu Karere ka Kicukiro kandi yagombaga gukora ibishoboka kugira ngo kagira ikipe.

Bizimana yagize ati “ubu ni njye ushinzwe abafite ubumuga mu Karere ka Kicukiro, nyuma yo gusanga ntakipe iba muri ako Karere nk’umuntu ukunda siporo nahisemo kwitanga nyuma bakazashaka umutoza, kuko nasanze harimo abakinnyi bafite ubushake duhitamo gutangiza Sitting Volleyball mu bushobozi buke buhari”.

Bizimana Dominique aha yakiniraga ikipe y’Intwari, mbere y’uko ikipe atoza ya Kicukiro nayo iza guhura n’Intwari

Bizimana yakomeje avuga ko nubwo ikipe ari bwo igitangira, ariko bizeye ko Akarere ka Kicukiro kazayifasha.

Ikipe ya Kicukiro Bizimana yatoje yahise itsindwa imikino yose

Bizimana Dominique usibye kuba yarigeze kuba umuyobozi wa NPC Rwanda, akaba n’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yitabiriye imikino Paralempike yabereye i London mu Bwongereza muri 2012, ubu ni nawe ushinzwe iterambere ry’imikino y’abafite ubumuga muri Afurika.

Tanga igitekerezo