Berinkindi yahanishijwe gufungwa burundu 

0
Claver Berinkindi uri inyuma yakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rw’ubujurire rwa Svea ruherereye mu Mujyi wa Stockholm nuri Suwede  rwahanishije Umunyarwanda Claver Berinkindi gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside.

Uyu mugabo n’ubwo yari yarajuririye iki gifungo yari yarahawe mu mwaka wa 2016, uru rukiko narwo rwemeje ko Berinkindi agomba gufungwa burundu.

Urukiko rwavuze ko Berinkindi unafite ubwenegihugu bwa Suwede, yagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi muri Butare.

Rwavuze ko Berinkindi wari utuye mu mujyi wa Butare, yagize uruhare mu kwica abana, abagabo n’abagore.

Abatangabuhamya batandukanye bakaba barashinje uyu mugabo.

Rwavuze ko rwaje mu Rwanda ahakorewe icyaha ruhavana amakuru kandi y’ukuri, nk’uko ikinyamakuru ekuriren.se kibuvuga.

Uyu mugabo abaye uwa kabiri ukatiwe gufungwa burundu muri iki gihugu, nyuma y’aho mu mwaka wa 2013 uwitwa Stanislas Mbanenande nawe yari yakatiwe gufungwa burundu kubera icyaha cya Jenoside.

Mbanenande nawe ufite ubwenegihugu bwa Suwede yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Stocholm nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kwica no gushimuta, byose byakorewe mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Tanga igitekerezo