Bamwe mu bigiye ku nguzanyo ya Leta bakwiye kumvwa mbere yo gutangira kwishyura

0
Bamwe mu bigiye ku nguzanyo ya Lera barasabwa kurenganurwa mbere yo gutangira kwishyura

Nyuma yaho Leta y’u Rwanda ihaye uburenganzira Banki y’Iterambere (BRD) bwo kwishyuza abantu bose bize ku nguzanyo ya Leta, abantu batandukanye bakomeje kugaragaza imbogamizi kuri iyo gahunda.

Izo mbogamizi ntizishingiye kwanga kwishyura ahubwo zishingiye ku bibazo bimwe na bimwe bidakemurwa mbere yo gutangira gukatwa ayo mafaranga ku mushahara wa buri wese.

Ubundi itegeko rivuga ko uwishyura inguzanyo, agomba gutanga 8% by’umushahara we mbumbe (Gross Salary) akazamara igihe kingana n’icyateganijwe kwishyura.

Zimwe muri izo mbogamizi harimo kuba hari abanyeshuri babwirwaga ko abafite amanota yo hejuru barangiza amashuri yisumbuye (Grande distinction) batazishyura ayo mafaranga, ariko ubu bose barasabwa kuyishyura.

Ikindi kibazo ni abavuga ko bahawe amafaranga yo kubatunga (25,000) mu gihe cy’imyaka ibiri mu gihe bagombaga kuyahabwa mu gihe cy’imyaka ine (4) bagomba kumara bigaga muri kaminuza. Aba bavuga ko mu mu nguzanyo basabwa kwishyura, bigaragara ko aya mafaranga batahawe nayo bagomba kuyishyura.

Hari impungenge ko batangiye kwishyura iyi nguzanyo ibyo bibazo bitarakemurwa, nta cyizere ko bazasubizwa ayo mafaranga mu gihe bizaba byagaragaye ko barenganyijwe, ariyo mpamvu basaba BRD kubanza gukemura ibyo bibazo noneho bakishyura.

Ibi ku bwanjye nanjye ndumva byumvikana ahubwo abafite bene ibi bibazo bakwiye guhabwa umwanya bakabigaragaza, bakandika inzandiko basaba kurenganurwa maze BRD ifatanije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) bakabikemura noneho bagatangira kwishyura.

Nubwo gutinda kwishyura inguzanyo ntavuga ko uwayihawe atabifitemo uruhare ariko uruhare runini rufitwe na REB kuko ariyo igomba kubaza buri kigo cyaba icya Leta cyangwa icyigenga  abakozi bize ku nguzanyo ya Leta maze ikabikurikirana. Ibi nibyo mperaho mvuga ko abafite imbogamizi bakwiye kumvwa maze bagakemurirwa ibibazo bataratangira kwishyura.

Ikindi mbona cyari gikwiye gukorwa na BDR ifatanije na REB ni uko hatagakwiye gukatwa uwo 8% ku mushahara mbumbe (gross salary), ahubwo yagakwiye kuvanwa ku yo umuntu asigarana ku kwezi (net salary) kuko kuvanwa ku mushahara mbumbe aba menshi ku buryo hari abasigariraho cyane ko baba basanganywe izindi nguzanyo.

Tanga igitekerezo