Bamwe mu bapolisi iyo bavuye kwiga i Gishari bashaka kujya ahantu barira ruswa – ACP Mbonyumuvunyi

2
ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi muri Polisi y’Igihugu

Polisi y’u Rwanda ivuga ko hari bamwe mu bapolisi bamara kwiga amasomo yabo mu ishuri ryayo riri Gishari mu Karere ka Rwamagana bakifuza kujya mu nzego zatuma babasha kubona ruswa.

Ibi byatangajwe na ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi muri Polisi y’Igihugu, aho yavuze ko iyo abapolisi barangije amasomo yabo, hari abifuza kujya gukorera mu muhanda, muri Controle technique cyangwa muri CID ngo bagamije kurya ruswa.

Yagize ati “Mu gushakisha abapolisi bashya, muzi mwese sosiyete tuvanamo abakozi ba Leta, ni sosiyete nyarwanda, uyu munsi umupolisi arava i Gishari avuye mu mahugurwa ashaka kujya muri Traffic Police, ashaka kujya muri CID, ashaka kujya muri controle technique. Ni ukuvuga ngo we umugambi ntabwo ari uwo gukora igipolisi, abo tubagendaho, abenshi tunabafata bakimara ukwezi kumwe , bariye 5000 cyangwa ibihumbi 10.”

Avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gutoza abapolisi bakimara guhabwa amahugurwa bakigishwa kugira ubutore mbere y’uko batangira imirimo ya gipolisi.

ACP Mbonyumuvunyi avuga ko Polisi y’Igihugu ikora ibishoboka byose ngo imibereho y’abapolisi itere imbere n’ubwo hari abo ruswa yabayeho umuco bakabigira ingeso. Aha yavuze ko ari na yo mpamvu uru rwego rwigenzura rukaba runagira abo birukana bagaragarwaho no kurya ruswa.

Uyu muyobozi avuga kandi ko ntawakwitwaza ubukene ngo arye ruswa ngo kuko usanga ari umuco. Aha yagaragaje ko abapolisi bahawe amahirwe ashoboka yose ngo babashe kugira ubuzima bwiza, nko kujya mu butumwa bw’amahoro ahantu hatandukanye ku isi, aho babona amafaranga abafasha kwibeshaho yiyongera ku mushahara babona.

Yagize ati “Hari igihe abantu bagira ngo kurya ruswa umuntu ayirya ari uko akennye,oya, burya ruswa ni ingeso kuko iyo witegereje abarya ruswa ntabwo ari abakene ariko kugira ngo twebwe twirinde ko umupolisi avuga ngo ‘mpembwa nabi ntuye ahantu habi’, imibereho y’abapolisi ubuyobozi bwa polisi bugerageza kuyizamura.Ubu uyu munsi hari inyubako turi kubaka ku Cyicaro gikuru cya Polisi izacumbikira abapolisi 1000 kugira ngo bagire aho barara. Uyu munsi abapolisi bacu barajya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo azane twa dufaranga tube twamugirira akamaro ku buryo CSS imufashamo akaba yabona icumbi rye cyangwa yagira n’ibindi yikorera….”

Ibyo byose ngo bikorwa kugira ngo imibereho y’abapolisi itazaba intandaro yo kwisobanura impamvu bakokamwa na ruswa, nk’uko ACP Mbonyumuvunyi akomeza abisobanura.

Yunzemo ati “Twebwe muri Polisi y’Igihugu ntawushobora kwihanganirwa kabone n’iyo ibimenyetso simusiga byaba byabuze, twebwe amategeko ndangamyitwarire ingingo ya 29 iduha bwa burenganzira bwo gusezerera umuntu ushobora kuba ari rwa rumafu rumwe ruri mu ngano akabisa abandi, abo ngabo rero ugushyirwa mu bikorwa kw’iyo politiki, ntabwo yabaye akazi k’abashinzwe kugenza ibyaha cyangwa gukurikirana ibyaha gusa ahubwo byabaye  akazi k’ubuyobozi bwa polisi muri rusange. Ntabwo twebwe iyo turwanya ruswa tugira ingingimira kuko dushyigikiwe n’ubuyobozi bushyize imbere guhangana no gukumira icyaha cya ruswa….”

Umupolisi mbere y’uko yirukanwa ngo aba afite uburenganzira bwo kujurira inshuro 3 ku byo aregwa, aho ngo ntawukwiye kuvuga ko polisi ishobora kuba ihonyora uburenganzira bw’abapolisi.

Mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe iherutse guterana, abapolisi bato n’abakuru basaga 200 barirukanwe, aho muri bo ngo harimo abagaragaweho n’ingeso mbi za ruswa. Polisi ikaba ivuga ko izakomeza uwo muco kugira ngo icyasha gikunze kuyigaragaraho cyo kurya ruswa gicike burundu.

Polisi y’Igihugu ikunze kugarukwaho cyane mu maraporo atandukanye, aho Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ari ryo rikunze gushyirwa mu majwi cyane mu kurya ruswa.

2 Ibitekerezo

  1. John nanjye niko mbibona. Iyo nta muntu uri hejuru y’amategeko bivuze ko abacirwa imanza aribo bahari. Atari n’iby’imyanya, igikuru ni uko uwo bigaragayeho abibazwa. Urakoze

  2. Jye rwose singaya ipimo bigenderwaho bihamya ko mu Rwanda hari ruswa nke. Kuko iyo uhuye n’abaturuka mu bihugu turusha umwanya mwiza mu kurwanya ruswa bakwereka ko bashize bababajwe n’umuco wa ruswa wimitswe iwabo, utuma imishinga yose baba bafite imyinshi idindira, indi ntirangire. Twe rero dukomereze aho turi, ntitwumve twadohoka ngo noneho ruswa ibe institutionalized, No. Ahubwo koko niba hari bamwe bananiwe kumva ko ibya rubanda atari ibyabo, hakomezwe ingamba nziza zo kuyirwanya nk’izo umuvunyi avuga: cashless, gukorana kwa ma banks na leta bya hafi baganira uko ruswa yacika, icyaha cya ruswa kukigira icyaha kidasaza, gukomeza guhugura abantu ku ngaruka mbi za ruswa,kudahishirana igihe ubonye ufite inda nini ashaka ibitari ibye, no guhana nta kwivanga kw’inzego. Murakoze

Tanga igitekerezo