Aratanga ubuhamya bw’uburyo akazi k’ubusekirite kamutungiye umuryango

0
Nyirahabimana ari ku kazi (Ifoto/Hakizimana Elias)

Ntibisanzwe bimenyerewe ko abagore bakora akazi ko kurinda umutekano aho bishobora no kubasaba kurara izamu bakamara ijoro ryose bicaye bacunga umutekano, ariko Jeanne Nyirahabimana, w’imyaka 33, we niko yahisemo.

Uyu mubyeyi w’abana 4 amaze umwaka yarahisemo aka kazi, ariko we akagakorana umwihariko wo kugahuza no kwirerera abana be, aho akora ijoro ku manywa akita ku muryango we.

Buri saa moya n’igice z’igitondo (7:30 am), Nyirahabimana aba ageze iwe mu rugo; mu Murenge wa Nyarugunga, mu Kagari ka Kamashashi, mu Karere ka Kicukiro atashye avuye ku kazi k’ubuzamu akora.

Akorera Kicukiro-Sonatube, aho acungira umutekano imwe muri Kaminuza yo muri Kenya ihakorera.

Iyo atashye aba ananiwe kandi ashonje agafata igikoma nuko akaryamaho amasaha nk’atatu y’akaruhuko, nk’uko mu buhamya bwe yabibwiye Ikinyamakuru Izubarirashe.rw.

Buri saa tanu z’amanywa (11:00 am) aba abyutse nuko agatangira gukora uturimo two mu rugo, ahereye ku masuku yo mu nzu, koza abana no kubategurira amafunguro ya saa sita.

Iyo byose abirangije yongera kuruhukaho gato, kuko saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 pm) aba agomba guhita asubira ku kazi, akararayo akaza kugaruka bukeye ku isaha ya saa moya zo mu gitondo (7:00 am).

Byose avuga ko yabihisemo kugira ngo abonere umwanya abana be, ajye abitaho, anabone amafaranga yo kunganira umugabo mu guteza imbere urugo rwabo.

Mbere, Nyirahabimana yari afite umukozi, ariko aza kumwirukana. Avuga ko umukozi yasesaguraga cyane, kandi ntiyite ku bana nk’uko bikwiye.

Umwana w’imfura wa Nyirahabimana afite imyaka 12, agakurikirwa n’iw’imyaka 10, uw’imyaka 6 n’uw’imyaka 4 wa bucura.

Babiri bakuru bari mu mashuri abanza, umwe mu mwaka wa gatanu, undi mu mwaka wa gatatu, abandi babiri bato bo ntibaratangira ikiburamwaka bitewe no kubura ubushobozi.

Ubwo yabaga yagiye gushakisha amafaranga yasigiraga abana umukozi, kandi ntanite ku bana neza, nuko ahitamo kumwirukana atangira kubyikorera n’amafaranga yamutangagaho atayangije.

Agira ati “Ubundi nakoreshaga umukozi w’umukobwa, ariko nyuma naje gusanga nshobora kuzikanga ntakaza ibintu byinshi kuko ntabashaga kugena ibitunga urugo, kuko akenshi nabaga ndi kure nagiye ku kazi, ariko ubu mbasha gutaha nkarera abana.”

Yungamo ati “Rimwe na rimwe usanga umukozi hari nubwo atoza abana, imyenda yabo ntayimese, ahubwo ugasanga abana bararwaye bakabura n’ubitaho kubera umukozi mubi. Naje gusanga naramaraga umwanya munini ku bitaro ngatakaza amafaranga aruta ayo nabaga nakoreye ku kazi.”

Akavuga ati “ariko ubu umugabo wanjye akora ibiraka ku manywa, nijoro akaza kwita ku bana nanjye ngiye ku kazi tugafashanya, ajya rimwe na rimwe anamfasha iyo umushahara watinze kuboneka.”

Kuri ubu Nyirahabimana avuga ko aka kazi kamuhemba ku kwezi kamurinze ubukene bwa hato na hato bwo gusabiriza amafaranga, kuko hari ubwo yaburaga ibiraka.

Agira ati “Nabaga mu buzima bugoranye kuko ibiraka bitampaga amafaranga akemura ibibazo byose mfite mu rugo, nuko nyuma nza guhitamo kujya mu busekirite kugira ngo njye nkora nijoro ariko nanone nite ku bana ku manywa, mpembwa no ku kwezi.”

Nyirahabimana ubu yishimira icyemezo yafashe cyo kujya muri aka kazi kuko bimufasha.

Ku bandi bagore, Nyirahabimana abagira inama yo kudatinya akazi bitewe n’imiterere yako, ko ahubwo bareba inyungu bagakuramo n’ibyo kabafasha kugeza ku bana batunze n’imiryango yabo.

Agira ati “Bamwe mu bagore ntibashobora gukora nijoro kubera ubunebwe ariko njye navuga ko umugore cyo kimwe n’undi muntu wese ashobora gufata icyemezo akaba yakora akazi nk’aka bitewe n’ubuzima. Nubwo umushahara wanjye ku kwezi ari muke ariko ngerageza kuwureramo abana banjye, kuko mu rugo nibo nkorera.”

Ntaterwa isoni no gukora aka kazi kamutungira umuryango (Ifoto/Hakizimana Elias)

Amahugurwa yahawe mu busekirite avuga ko yamufashije, ku buryo rimwe na rimwe iyo yabuze itike yo kujya ku kazi ashobora kuhagenda n’amaguru, akabasha gukora urugendo rw’isaha n’amaguru.

Bayingana Emmanuel, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro avuga ko uburyo Nyirahabimana yahisemo gutunga umuryango we bwumvikanisha gahunda ya Leta yo kudasuzugura buri kazi kose.

Agira ati “Biratangaje cane, kandi bitera imbaraga kuko ubu dusigaye tubona abakobwa b’abasirikare n’abapolisi barara ijoro bacunga umutekano, ariko ntabwo byari bimenyerewe ku bagore baba banafite utundi turimo two mu rugo bakora.”

Uyu muyobozi avuga ko aka Karere ka Kicukiro kiyemeje gufasha abagore bifitemo icyizere bagakora imishinga, ko buri mwaka batanga miliyoni zigera kuri 75 z’Amafaranga y’u Rwanda mu kubashyigikira.

Bamwe mu baturanyi ba Nyirahabimana barimo Francine Nikuze bari mu kigero kimwe mu myaka (33) bavuga ko imibereho ye ari ubutwari.

Nikuze agira ati “Biragoye kwiyumbvisha uko abishobora, ariko biterwa n’amahitamo y’umuntu n’uko yahisemo kubaho. Kuri njyewe sinzi ko nabishobora kubikora nka we ariko sinamuca integer. Abandi bakora benshi bagerageza gushakisha imibereho mu nzira mbi mu ijoro bakora umwuga wo kwicuruza, ariko we urumva ko abaho gitwari.”

Nyirahabimana avuga ko aterwa ishema ni uko intego ye ari ugukuza abana be atiyandagaje, nk’uko n’abaturanyi be bamushimira.

Tanga igitekerezo