APR BBC yasezerewe mu irushanwa ry’Intwali

0
Abakinnyi ba APR BBC (Ifoto/Niyonziza M.S.)

APR Basketball Club yasazerewe mu matsinda y’irushanwa ry’Intwali.

Umutoza wungirije wa APR Basketball Club, Nkunsi Aimee Karim yatangaje ko iryo rushanwa ry’Intwali ryabafashije kwitegura shampiyona izaba mu minsi iri imbere.

Ati “twebwe icyo tureba cyane ni iyi shampiyona, biduhaye amahirwe menshi ko ikipe tuzakurikizaho ni Patriots Basketball Club, dufite amahirwe ko dushobora kuyitsinda nitwitegura neza.
Urebye umukino twakinnye na Patriots ukareba uwo twakinnye na REG BBC hari ikintu cyagiye gihinduka”.

Karim yemeza ko nibakora imyitozo neza Patriots BBC bazakina nayo bakayitsinda muri shampiyona.

Uyu mutoza avuga ko muri iryo rushanwa ry’Intwali bagize amahirwe yo gukinamo n’amakipe bwa mbere nka REG bizafasha kuyiga, mu gihe bazaba bagiye gukina nayo muri shampiyona.

Karim akomeza atangaza ko mu gihe abafana bakomeza kubashyigikira byabafasha kwitwara neza muri shampiyona.

Muri shampiyona APR ntiratsindwa na rimwe, kuko imaze gutsinda imikino yayo itanu n’amanota 10.

Mu mukino uheruka muri shampiyona, APR yatsinze Rusizi BBC amanota 55-48.

Andi makipe yose amaze gutsindwa muri shampiyona mu gihe APR BBC yo itaratsindwa na rimwe.

APR BBC isigaje imikino ikomeye mu cyiciro kibanza cya shampiyona nubwo itaratsindwa, kuko harimo uwo izakina na IPRC-Kigali, Patriots, ndetse n’uwo bazakina na REG BBC izo kipe zose zikaba zaragiye zitsindwa umukino umwe.

APR BBC yongeyemo amaraso mashya nka Karekezi Olivier Pascal wakiniraga ikipe ya Espoir BBC mu mwaka ushize.

Espoir BBC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 12 mu mukino 7 imaze gukina.

Mu mwaka ushize igikombe cya shampiyona cyegukanywe na Patriots BBC.

Tanga igitekerezo