Ange Kagame yashimiye Uwamahoro wanditse amateka muri Cricket

    0
    Uwamahoro yamaze amasaha 26 akora ibyo bita batting muri cricket (Ifoto/Ngendahimana S.)

    Umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ange Ingabire Kagame yashimiye umukinnyi wa cricket Cathia Uwamahoro waciye agahigo ku Isi ko kumara amasaha 26 bamutera utupira ibyo bita ‘batting’.

    Nubwo asanzwe akunda kuvuga cyane kuri basketball, na Cricket yagaragaje ko ayikurikira aho abinyujije kuri Twitter, Ange Kagame yagize ati “Nuko nuko Cathia Uwamahoro kuba waaciye agahigo ku Isi. U Rwanda rurakwishimiye! #Ingufuzabakobwa.”

    Kuva mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017 kuri Petit Stade i Remera kugeza kuwa Gatandatu saa yine, Uwamahoro yamaze amasaha 26 aterwa udupira (batting) bityo ashyirwa mu gitabo cy’abakoze ibintu bidasanzwe ku Isi kizwi nka Guinness World Record.

    Uwamahoro abaye umunyarwanda wa kabiri wanditse amateka mu mukino wa cricket nyuma ya Dusingizimana Eric uheruka kwegukana uyu muhigo ku Isi mu cyiciro cy’abagabo aho we yamaze amasaha 51.

    Tanga igitekerezo