Amayeri akomeye y’ibifi binini atuma ubushinjacyaha bubura ibimenyetso bya ruswa

0
Umushinjacyuaha Mukuru wungirije, Mukagashugi Agnes

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bugorwa cyane no kubona ibimenyetso bya ruswa n’ibindi byaha bimunga ubukungu ku bakunze kwitwa ibifi binini bitewe n’amayeri n’ubuhanga bakoresha mu guhisha ibimenyetso.

Umushinjacyuaha Mukuru wungirije, Mukagashugi Agnes, avuga ko abo bitwa ibifi binini batari hejuru y’amategeko gusa ngo ikibabera imbogamizi ari ukubura ibimenyetso.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga rwahaye itangazamakur kuri uyu wa 6 Gashyantare 2017, hagaragajwe ko abantu baciriritse ari bo bahamwe n’ibyaha bya ruswa, aho ngo ari bo babasha kubonera ibimenyetso.

Mukagashugi yagize ati “Usanga kenshi babantu tuvuga ko bakomeye iyo bagiye gukora icyaha cya ruswa barabanza bakabitekerezaho bakabikora no mu buryo bufifitse cyane burimo amayeri menshi ku buryo baba bavuga bati ‘nkore iki ngiki ningikora reka ndebe niba hari ikimenyetso kizaboneka ku buryo nshobora nafatwa’, akabikora rero ku buryo bya bimenyetso bigorana cyane kuba umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha yabimenya.

Na ho abamotari cyangwa se abashoferi aba yumva ari ibintu byoroheje bamufata bamufatiye nk’uruhushya rwo gutwara  ibinyabiziga akavuga ati reka ntange nka 2000 nigendere, we abikora ku mugaragaro nta n’ikibazo wenda yumva gihari… Si uko bo bafite ubudahangarwa ku birebana n’amategeko, si uko bari hejuru y’amategeko ariko uburyo babikora haba harimo ubuhanga bwishi cyane ku buryo bya bimenyetso bigora kubibona.”

Mu mwaka wa 2016 abamotari n’abashoferi ni bo baje ku isonga mu manza zaciwe za ruswa, aho ngo abahanwe babaga batanze ruswa y’amafaranga hagati ya 3000 na 500. Mu gihe Umuntu wakurikiranweho ruswa nini ni umwe, aho ngo yatanze ruswa y’ibihumbi 500.

Prof Rugege avuga ko kuba hakurikiranwa abaciye bugufi na bo babona ari ikibazo gikomeye.

Yagize ati “Iki ni ikintu gikunzwe kugarukwaho ko ababuranishwa cyangwa abafatirwa muri ruswa ari abantu baciriritse ariko ni ikibazo twese dukurikirana haba ku Rwego w’Umuvunyi, urwego rw’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, inkiko, kureba ko hatari abandi baba barariye ruswa irenzeho ariko ntibakurkiranwa wenda kubera ibura ry’ibimenyetso cyangwa amayeri bakoresha mu kuyirya. Iki ni ikibazo tugomba dukomeza gukurikirana.”

Kuba ababuranishwa ari abantu basa nk’aho baciriritse gusa, aho usanga n’amafaranga yatanzwe nka ruswa ari make cyane, Prof Rugege avuga ko imanza bashyikirijwe ari zo baburanisha.

Ati “Inkiko ntizagenda zishakisha ibifi binini ngo tubaburanishe, abaza mu nkiko zacu turababuranisha, twasanga ibimenyetso bihagije bahamwa n’icyaha bagafungwa, bagahanwa. Ibyo kuvuga ko abacamanza bashobora kwikorera iperereza na byo biremewe ariko ntabwo ari ikintu gisanzwe, ubundi hashyizweho inzego zitandukanye. Hariho abagenzacyaha bo gutahura ibyaha bagakora iperereza bagashyikiriza dosiye ubushinjacyaha basanze koko harimo icyaha cyarakozwe Ubushinjacyaha na bwo bukikorera iperereza bugasuzuma ibyavuye mu bugenzacyaha hanyuma basanga koko dosiye ifatika bakayizana mu nkiko.”

Ijambo ibifi binini rikunze gukoreshwa havugwa abantu bari mu nzego zikomeye badakurikiranwa ku byaha bya ruswa bimunga ubukungu bw’igihugu.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Immaculée aherutse kubwira Izubarirashe.rw ko ibifi binini mu Rwanda bihari kandi bitekanye, aho yatanze ingero z’imwe mu mishanga ikomeye yagiye idindira cyangwa ntinashyirwe mu bikorwa, aho bikekwa ko hari amafaranga aba yaranyerejwe.

Icyo gihe yagize ati “Fata nk’uriya mushinga wagombaga kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi, ufate iyi mihanda ikorwa yamara umwaka umwe ikaba irasenyutse kandi uwayakiriye yari yemeje ko yujuje ibyangombwa.

Njyewe biri ni byo mba nita amafi manini kubera ko biba byaragiyemo amafaranga menshi. Ntabwo ushobora rero kumbwira ngo amafaranga abarirwa muri miliyoni magana angahe cyangwa se miliyari yabuze kandi igikorwa yagombaga gukora nticyakozwe bikarangira batubwira ngo inyigo yakozwe nabi n’uwo wayikoze nabi ntumubone,n’abayemeye ngo itangire ishyirwe mu bikorwa na bo ni uko ntubabone, ukibaza uti nonese ubwo byagenze bite? Twebwe ni aho duhera tuvuga ko ibifi binini bihari, kandi ntabwo bikurikiranwa.

Uko kudakurikiranwa rero biterwa n’uko twebwe tubikeka ntabwo dufite gihamya ni nk’isesengura twikoreye, biterwa n’uko baba ari umuntu urenze umwe, bakaba benshi ku buryo iyo abantu bamaze kuba network, biragora kugira ngo ubakurikirane. Ikindi nyine uko ugira amafaranga menshi erega ni na ko ugenda ugira ingufu nyinshi.”

Tanga igitekerezo