Amakipe 8 yitabiriye shampiyona y’abafite ubumuga bwo mu mutwe

0
Abakinnyi b'ikipe ya Izeremubyeyi bitabiriye shampiyona ya Boccia

Shampiyona y’Igihugu y’abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bita “Boccia” yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017 yitabirwa n’amakipe 8 harimo  atanu yakiniye i Kigali n’atatu yakiniye mu Karere ka Ngororero.

Uko amakipe akurikirana mu mikino yabereye i Kigali muri Sitade Amahoro

1. Jyamubandi mwana n’amanota 12

2. HRD Muhanga: 9

3. Rurindo: 6

4. Izere mubyeyi: 3

5. Tubiteho: 0

Imikino yabereye i Ngororero

1. Ngororero  n’amanota 17

2. Musanze 13

3. Apax Janja 4.

Mutangana Dieudonné bita Mature Visi Perezida wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) yatangarije abanyamakuru ko umukino wa Boccia batangiye kuwushyiramo imbaraga muri 2016, hagamijwe gutegura abakinnyi bagomba gushaka itike yjo kujya mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani muri 2020.

Mutangana yakomeje avuga ko amakipe yitabira uyu mukino akiri make bitewe n’ikibazo cy’amikoro, naho mu kuba bigoye kumva uburyp umukinnyi ufite ubumuga bwo mu mutwe akina agakurikiza amategeko, yavuze ko biterwa n’imiterere y’ubumuga umukinnyi afite.

Tanga igitekerezo