Amakipe 29 niyo azitabira irushanwa ryo kwibuka Kayumba

    0
    RRA Volleyball Club imwe mu makipe akomeye muri Volleyball y'abagore(Ifoto/Ububiko)

    Amakipe 29 ya Volleyball azitabira irushanwa risanzwe ritegurwa buri mwaka n’Ishuri Indatwa n’Inkesha (GSOButare) ryo kwibuka uwahoze ari umuyobozi w’iri shuri, Padiri  Kayumba Emmanuel rizaba tariki ya 18 kugeza 19 Gashyantare 2017.

    Amakipe azitabira iri rushanwa uko ari 29 mu ngeri zitandukanye mu bakuru n’abato

    Amakipe y’abagabo akina mu cyiciro cya mbere

    UNIK

    GISAGARA

    UTB

    KVC

    APR VC

    IPRC South

    KIREHE

    REG

    Amakipe y’icyiciro cya kabiri

    GSOB

    College du Christ Roi

    IPRC East

    IPRC West

    Petit Seminaire Virgo Fidelis (PSVF)

    Groupe Scolaire St Philippe Neri de Gisagara

    Gatenga

    Lycée de Nyanza

    Rusumo High School

    Amakipe y’abagore

    Rwanda Revenue Authority

    APR Women VC

    Ruhango

    IPRC Kigali

    Abashesha akanguhe

    Mamba

    Tout Age

    Relax

    Umucyo

    Nyaruguru

    WASAC

    Les Anciens du GSOB

    Les Anciens du PSVF.

    Umuyobozi w’ishuri ry’Indatwa n’Inkesha yahoze ari (GSO Butare) Padiri Rwirangira Pierre Celestin yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw  ko aya makipe yose yamaze kwemera ko azitabira iri rushanwa ubu igizigaye hagiye gukorwa ingengabihe uko amakipe azahura.

    Yagize ati “ Nk’uko bisanzwe iri rushanwa dusanzwe dutegura buri mwaka rizaba mu mpera z’iki cyumweru twarariteguye neza ndetse n’amakipe atwemerera ko aza ryitabira ari menshi bitandukanye n’umwaka ushize”.

    Avuga ko iyi mikino izajya iba ngarukamwaka aho baba bari kumwe n’afatanyabikorwa barimo MINISPOC, FRVB ndetse n’Akarere ka Huye.

    Iri rushanwa ryitiriwe Kayumba witabye Imana mu mwaka 2009  ryatangiye gukinwa mu mwaka wa 2010 ariko mu mwaka wa 2012 ntiryabaye.

    Mu bagabo ikipe iheruka kwegukana iri rushanwa ni IPRC yo  mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC – South) yatsinze ku maseti 3-2 Kirehe.

    Mu bagore ikipe yegukanye igikombe ni RRA yatsinze amaseti 3-1 APR.

    Tanga igitekerezo