Amafoto y’uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Karere ka Nyagatare

    0
    Perezida Kagame asuhuza abaturage b'i Matimba (Ifoto/Village Urugwiro)

    Kuwa Mbere tariki 13 Gashyantare 2017 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye Akarere ka Nyagatare aho yaganiriye n’abaturage bo mu Murenge wa Matimba n’abo mu Murenge wa Karangazi.

    Muri uru ruzinduko kandi Umukuru w’Igihugu yasuye ibikorwa bitandukanye birimo Umupaka ukomatanyije wa Kagitumba, uruganda rwa East African Granite Industries na Epic Hotel.

    Mu biganiro yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Matimba, Perezida Kagame yababwiye ko ubuyobozi bwabo bushaka ko ubuzima bwiza bugera kuri buri wese, bose bakabasha kwivuza.

    Nubwo hari ibikorwa by’iterambere yishimiye ko bagezeho, yabamenyesheje ko hari byinshi bigikeneye gukorwa bisaba ubushake n’imbaraga mu kongera umusaruro w’ibikorwa.

    Yagize ati “Nta mutekano, iterambere duharanira ntiryagerwaho. Buri wese agomba kuba umurinzi wa mugenzi we, w’igihugu. Umutekano wacu nk’Abanyarwanda tuwukomeyeho. Buri wese agomba kuwugiramo uruhare.”

    Yanagarutse ku bayobozi bikubira ibya rubanda ati “Nta muyobozi ugomba kwikubira ibya rubanda. Ibigenewe abaturage bigomba kubageraho uko bikwiye. (…) Nubwo tumaze gutera intambwe ishimishije, ntabwo turagera aho twifuza. Dukomeze dufatanye tugere ku iterambere rirambye.”

    Mu Murenge wa Karangazi naho Umukuru w’Igihugu yababwiye ko amateka y’ubukene no kubaho nabi bakwiye kuyasiga inyuma bagana ku iterambere rirambye.

    Yabasabye gukorana n’abayobozi babo mu bwumvikane, buri wese yuzuza inshingano ze, ati “Ntimugatinye kubaza abayobozi inshingano bafite. Namwe nk’abaturage mwitabire gukora cyane.”

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Tanga igitekerezo