Akarere ka Musanze gashyigikiye umwana wako uri mu marushanwa ya #MissRwanda2017

0
Mukunde Laurette wo mu Karere ka Musanze uri mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2017 (Ifoto/Instagram/@missrwandadotrw)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangije ubukangurambaga buhamagarira abaturage b’ako karere gushyigikira Mukunde Laurette, umwari uvuka muri Musanze uri muri 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’uyu mwaka wa 2017.

Mukunde Laurette afite imyaka 18 ubusanzwe atuye mu Kagari ka Ruhengeri gaherereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Uwo mwari kimwe na mugenzi we witwa Umwali Aurore bitabiriye amajonjora y’ibanze yo gushaka abakobwa bazatorwamo nyampinga w’u Rwanda maze bashyigikirwa cyane n’Abanyamusanze kubera ko bahavuka, cyakora Laurette ni we wabashije gukomeza muri 15 bazatorwamo nyampinga w’u Rwanda n’ibisonga bye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017, umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene, yakiriye mu biro bye Mukunde Laurette amushimira igitekerezo yagize cyo guserukira Akarere ka Musanze mu marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda anahamagarira abaturage ba Musanze gushyigikira uwo mwari.

Mukunde Laurette na Habyarima Jean Damascene, umyobozi w’Akarere ka Musanze(Ifoto/Abayisenga Beni)

Meya Habyarimana yeruye ko kuba akarere abereye umuyobozi gafite ugahagarariye mu marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda ari ‘amahirwe akomeye’; ibintu ahuza n’imishinga y’iterambere ahanini ishingiye ku bukerarugendo no guteza imbere urubyiruko avuga ko uriya mwari agomba kugiramo uruhare.

Izubarirashe.rw twegereye meya Habyarimana tumubaza icyamuteye kwakira umwe mu bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda anagaragaza imigabo n’imigambi Akarere ka Musanze kamufitiye.

Ni iyihe mpamvu yabateye kwakira mu biro byanyu Mukunde Laurette?

Kwakira miss nk’umuyobozi w’akarere ni ibyishimo; ni gahunda zacu kandi birumvikana nk’umuntu wa Musanze ni umwana wacu, na none ni ishema ry’Akarere, ni umuntu dutumye guhatana n’abandi, byumvikane ko ni ngombwa ngo tumwakire tumuganirize twumve imyiteguro ye iteye ite, ihagaze ite, ese we yiteguye ate muri gahunda ze, ari kumva ko ashobora gutsinda, tugakomeza no kumwubakamo n’icyizere kuko gutsinda kwa Laurette ni ugutsinda kw’Akarere ka Musanze n’Abanyamusanze, icyo rero kirumvikana nta mpamvu tutamwakira kugira ngo dusangire ibitekerezo, turebe neza ese bizagenda bite?, bizakorwa bite?, harabura iki kugira ngo bigerweho?; ni icyo cyatumye tumwakira.

Ubusanzwe muteganya gukorana na Laurette mu buhe buryo mu gihe yaba atsinze?

Nka nyampinga w’akarere aramutse atowe hari byinshi ashobora kudufasha haba mu rubyiruko arwigisha umuco, arwigisha gahunda za Leta, haba mu bakuru na byo birashoboka, ariko cyane cyane kwigisha urubyiruko kwibumbira mu makoperative n’amashirahamwe ibyo birashoboka, kurwigisha arukundisha gukomeza amasomo no kurukundisha gukomeza gutera intambwe urubyiruko rugakomeza kwihesha agaciro kuruta uko rwakomeza gukora ibinyuranyije n’iterambere.

Nyampinga ubundi aba ambasaderi w’akarere, uw’intara, uw’igihugu; ashobora kuba yasohoka mu gihugu akajya hanze, iyo ageze hanze rero avuganira Abanyarwanda, avuganira ab’intara, avuganira Abanyamusanze biramutse bikunze, kandi bizakunda!

Mwari musanzwe mufite miss Sharifa, mu gihe Laurette na we yitwaye neza byaba bivuze kuri mwe?

Kugira Sharifa aha ngaha, kugira Laurette aha ngaha ni izindi mbaraga akarere kaba kabonye, twifuza ko biramutse bikunze agatambuka[Laurette] na none byaba byiyongereye ku mbaraga twifuza.

Mu mihigo mufite tuzi ko harimo guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo, mubona aba ba nyampinga hari icyo babafasha?

Urakoze cyane! Akarere ka Musanze ni akarere k’ubukerugendo, ni akarere gateye imbere, ni akarere twifuza kandi birashoboka ko kaba aka kabiri kuri Kigali, kandi mu bikazamura harimo n’ubukerugendo, rero ubukerarugendo bushingiye ku muco, ni ikintu twumva kizaba gihawe agaciro kuko umuco wacu tugomba kuwusigasira kandi ahantu nyaburanga turahafite hashobora kugaragaza ibijyanye n’umuco,

ni byiza ko aramutse atambutse uretse no kuba yakwigisha iby’umuco gusa yadufasha mu kwakira abantu bifuza ubukerugendo; kuba ashobora gufasha urubyiruko gukomeza kwiyubaka bishingiye ku bukerarugendo, ashobora gushyiraho n’ubundi bushobozi ku nyigisho zatuma abana b’Abanyamusanze bashobora kubikunda, ndetse bakanabyigisha n’abandi, bakanabikundisha n’abandi bakanaboneraho na wa mwanya wo kumenya kwakira abaza batugana, baza bareba ni iki Musanze ifite ku bintu ndangamuco biri mu Karere ka Musanze, ndumva aramutse atambutse tumutezeho inyungu nyinshi nk’Abanyamusanze ndetse n’igihugu muri rusange mu gukomeza kubaka igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.

Dusoza iki kiganiro hari ikindi mwumva mwakongeraho?

Nk’Abanyamusanze twatanze umukandida kugira ngo atambuke ahatane n’abandi, buri umwe wese ndamukangurira kuba yumva ko imbaraga Laurette arimo akoresha atari imbaraga zijya ku nyungu ze bwite ahubwo ni imbaraga zubaka igihugu; bisobanuye rero ko Umunyamusanze aho ari niyumve Laurette, yumve icyo agamije, yumve urugamba arwana ko ari urwacu twese nk’Abanyamusanze, buri wese yumve ko agomba kugira uruhare kugira ngo atambuke.

Meya Habyarimana ariho atora Mukunde Laurette akoresheje kohereza ubutumwa bugufi(Ifoto/Abayisenga B.)

Biranoroshye nk’uko nanjye nahoze mbikora, biroroshye cyane kuko urajya muri mesaje(Message) ukandika miss 25 ukohereza ku 7333 ukaba utoye Laurette, byumvikane rero ko icyo ndi bukore nta kindi ni ukongera kwibutsa Abanyamusanze ko ishema ari iryabo, ko tugomba kwihesha agaciro igihe cyose tuzaba dufite umukobwa nka Laurette waduserukiye!

Murakoze

Twitter: @Umurengezis

Tanga igitekerezo