Afatwa nk’impanga y’umunyarwenya Arthur Rutura kandi bataziranye

0
Ntabwo ushobora gutandukanya aba bombi

Mu Karere ka Rubavu ho mu Ntara y’Iburengerazuba umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa   Nduwayo Rubango Héritier afatwa nk’impanga y’umunyarwenya Nkusi Arthur kubera ukuntu basa.

Nduwayo Rubango Héritier avuga ko aho agenda hose mu Rwanda bamuhagarika bamusubuza mu izna ry’uyu munyamakuru akaba n’umunyarwenya ukomeye mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izubarirashe.rw yavuze ko nawe amaze kubona amafoto ye , yabonye asa cyane nk’uyu munyarwenya, ati “Kubera ukuntu aho nanyuraga hose banyirukagaho bambwira ko ndi Arthur nkababwira ko nta muzi, ariko kubera ukuntu byambagaho kenshi byatumye nifuza kumenya uwo ariwe nsanga n’icyamamare bituma nifuza kuzahura nawe kuko nanjye nabonye dusa neza.”

Uhereye ibumuso ni Arthur ndetse Na Nduwayo Rubango Héritier

Ni muri urwo rwego avuga ko hari n’igihe yigeze kuza i Kigali gusura bamwe mu bagize umuryango we batuye i Gikondo  noneho igihe batemberaga, imodoka ibacaho abayirimo bamusuhuza bagira bati “Salama Arthur, yareba  hose agasanga ariwe bahanze amaso.”

Nduwayo avuga ko nta sano na rito afitanye na Nkusi Arthur, ariko ko nawe yemera ko basa cyane , ati “Hari amafoto ye ndeba nkabona ntaho dutandukaniye usibye ko ayo nabonye yari afite imisatsi y’amadirede (dread) naho ubundi turasa cyane”.

Aba bombi bafitanye agashusho ku buryo ubazi wagira ngo baravukana

Abajijwe niba bimubangamira yagize ati “ntabwo bimbangamira rwose habe na gato ahubwo ntungurwa cyane no kubona usa n’umuntu mutagira aho muhuriye mu muryango.”

Nduwayo Rubango Héritier ufatwa nk’impaga y’umunyarwenya Arthur kandi bataziranye

Si icyamamare Nkusi Arthur gifite umuntu basa cyane kuko hari n’undi wigeze kugaraga usa na King James n’usa na Jay Polly.

Tanga igitekerezo