(Amafoto) Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero ku nshuro ya 14

    0
    Abayobozi batandukanye b'ibihugu bagiye mu mwiherero i Gabiro ku nshuro ya 14

    Abayobozi bakuru mu buyobozi bw’igihugu kuri uyu wa 24 Gashyantare 2017, berekeje mu Kigo cya Gisirikari cya Gabiro ahabera umwiherero ku nshuro ya 14.

    Umwiherero uhuriramo abayobozi batandukanye barimo abakorera imbere mu gihugu n’abahagarariye inyungu z’u Rwanda mu mahanga.

    Nyuma yo kugezwaho uko imyanzuro 16 yafatiwe mu Mwiherero wa 12 w’Abayobozi yashyizwe mu bikorwa no kwemeza ko hashyirwaho ingamba zo kurangiza gushyira mu bikorwa imyanzuro itararangiye, abari mu Mwiherero wa 13 w’Abayobozi bagejejweho ibiganiro bikurikira:

    a) Ingamba mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Icyerekezo 2020, Gahunda ya 2 y’Imbaturabukungu, na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (Improving delivery towards the achievement of Vision 2020 targets, EDPRS 2 and the 7YGP).

    b) Guha agaciro no kurushaho gukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda: Revamping the Manufacturing Sector).

    c) Kubahiriza uburenganzira bw’umwana no guteza imbere imibereho myiza ye (The Rwandan Child: Guaranteering Rights and Promoting Social Welfare).

    d) Imyifatire ikwiye kuranga abayobozi n’uko babazwa ibyo bashinzwe (Public Accountability and Ethics).

    Ab’ibumoso ni Prof Nshuti Manasseh na Lt Gen Charles Kayonga uhagarariye u Rwanda mu Bushinwa
    Abo hino ni Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Papias n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo (iburyo) Rwamurangwa Stephen
    Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe
    Ambasaderi w’u Rwanda mu Congo Brazzaville, Habyarimana Jean Baptiste

    Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:

    1. Gukaza ingamba zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatirwa mu Mwiherero w’Abayobozi, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano no mu zindi nama nkuru zifatirwamo ibyemezo kugira ngo imyanzuro yose iba yafashwe ijye ishyirwa mu bikorwa neza kandi ku gihe.

    2. Gushyira imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no kurwanya ruswa iyo ariyo yose, kandi mu byiciro byose.

    3. Kunoza uburyo bwo kwegeranya ibimenyetso ku cyaha cya ruswa n’ibindi byaha, kandi igihe cyose habonetse amakuru ajyanye na ruswa, inzego zibishinzwe zikihutira gufata ibyemezo bikwiye byo mu rwego rw’akazi no kubikurikirana mu nkiko, kandi abatanga amakuru bakarushaho kurengerwa no kubishishikarizwa.

    4. Kugabanya ku buryo bugaragara ingendo z’akazi zikorerwa mu bihugu byo hanze hagasigara izifitiye akamaro Igihugu, kandi aho bishoboka hakajya hakoreshwa gusa abahagarariye u Rwanda mu mahanga.

    5. Kwihutisha ibikorwa bigenda gahoro byo mu Cyerekezo 2020, Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS2) na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (7YGP), kugira ngo byubahirize ingengabihe yagenwe kandi birusheho gutanga umusaruro.

    6. Kunoza itangwa rya servisi zihabwa abaturage mu nzego zose za Leta n’iz’abikorera hifashishijwe ikoranabuhanga (online services) nka Rwanda online, kandi abaturage bakarushaho gusobanurirwa uko rikoreshwa.

    7. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifasha abahinzi n’aborozi kubonera ifumbire n’imbuto ku gihe hanashyirwa imbaraga mu gushyiraho gahunda zo gutuburira imbuto z’indobanure no gukorera ifumbire mu Gihugu, no kubunganira mu buryo buhoraho mu gucunga amazi n’ibikoresho byo kuhira mu byanya byatunganyijwe (big irrigation schemes) kugira ngo hongerwe umusaruro ku buryo bugaragara.

    8. Gushyira mu bikorwa ku buryo buhamye amasezerano hagati y’abahinzi-borozi n’abanyenganda agamije kongera umusaruro no kuwugemurira inganda kugira ngo zongere ubushobozi bwazo (operation capacity).

    9. Guhindura imyumvire (mindset) y’Abanyarwanda kugira ngo turusheho gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.

    10. Guteza imbere ku buryo bwihariye inganda zongerera agaciro ibiboneka mu Rwanda: ibiti, amata, impu, amabuye n’inganda zikora imyenda n’inkweto.

    11. Gutangiza gahunda yo korohereza Abanyarwanda kuzigama no kwiteganyiriza mu buryo burambye (long term saving scheme) no kongera ubushobozi bwa BRD kugira ngo irusheho gushyigikira inganda

    12. Gukaza umurego mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kubungabunga uburenganzira bw’abana n’izo guca ikibazo cy’imirire mibi yabo, gukumira impamvu zituma abana bajya mu mihanda cyangwa bata amashuri, no guca burundu icuruzwa ry’abantu.

    13. Gukurikirana abantu bose barebera bakanahishira abahohotera abana, cyane cyane abayobozi, no guhana ababyeyi batita ku bana babo.

    14. Kwihutisha iyubakwa rya Laboratwari y’Igihugu ipima ibya DNA n’ibindi bifitanye isano nayo (Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo itangire gukora.

    Ambasaderi w’u rwanda mu Misiri Sheikh Habimana saleh (ibumoso)
    Guverineri wa Banki y’u Rwanda John rwangombwa
    Ibumoso ni Odette Uwamariya, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
    Minisitiri w’Abakozi ba leta n’Umurimo Judith Uwizeye yurira bisi
    Minisitiri w’Umutungo kamere Vincent Biruta yurira bisi

    Umuyobozi wa RwandAir, John Mirenge aganira n’umuyobozi mugenzi we
    Uwambaye gisirikari ni Dr Emmanuel Ndahiro uyobora Ibitaro bya Gisirikari bya Kanombe
    Umuyobozi w’Ibitaro bya King Faisal Dr emile rwamasirabo (hagati)
    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere Prof Shyaka Anastase
    Abayobozi ba Minisiteri y'Ubuzima na bo bitabiriye umwiherero (Ifoto/Ngendahimana S.)
    Abayobozi ba Minisiteri y’Ubuzima na bo bitabiriye umwiherero (Ifoto/Ngendahimana S.)
    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka na we yerekeza i Gabiro (Ifoto/Ngendahimana S.)
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka na we yerekeza i Gabiro (Ifoto/Ngendahimana S.)
    Buri wese yabanje gufata icyangombwa kimuranga (Ifoto/Ngendahimana S.)
    Buri wese yabanje gufata icyangombwa kimuranga (Ifoto/Ngendahimana S.)

    Tanga igitekerezo