Abatwaye inda imburagihe mu gushyigikira ‘Made in Rwanda’, Miss Sharifa yababereye ikiraro

0
Umwe mu bacikirije amashuri kubera gutwita, aha arerekana bimwe mu bikapu we na bagenzi be baboha bibitewemo inkunga na Miss Sharifa (Ifoto/Umurengezi Régis)

Abana b’abakobwa bo mu Karere ka Musanze batewe inda imburagihe baravuga ko imbere yabo ari heza nyuma yo guhurizwa hamwe na Miss Umuhoza Sharifa bagatozwa ubudozi n’ubukorikori aho ubu babasha kwitunganyiriza ibikoresho bitandukanye ubusanzwe byatumizwaga mu mahanga.

Abo bana ubu bamaze guhinduka abagore, ku ikubitiro bahurijwe hamwe na Umuhoza Sharifa, igisonga cya kane cya nyampinga w’u Rwanda wa 2016 akaba ari na we ufite ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), yabahuje muri Kamena 2016 batangirana imashini 12 zo kudoda zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni n’ibihumbi 200.

Nyuma yo guhugurwa ku budozi, ubugeni n’ubukorikori ubu bariya bagore babasha gukora amoko atandukanye y’ibikapu, imitako yo mu nzu ikozwe mu bisigazwa by’ibihingwa, batera amarangi mu mashuka, bakaboha ibyibo, bakora amoko atandukanye y’inigi zambarwa n’abagore bagakora imitako yo mu nzu igizwe n’amasaro akorwa mu mpapuro n’ibindi.

Igiciro cy’ibikorwa na bariya bagore, gihagaze hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi batatu n’ibihumbi 25.

Bafite icyizere cy’ejo hazaza heza

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2016, ubwo abakobwa 30 bagize icyiciro cya mbere cy’abakuriranaga ariya masomo atangwa ku nkunga ya Miss Sharifa, bavuze ko nyuma yo guhurizwa hamwe bagatozwa imyuga bagiye guharanira gukoresha ubumenyi bungutse bakihangira imirimo ibateza imbere bityo bakabasha kurera abana babo badategereje ubufasha buturuka ahandi.

Imananikwigize Clémantine, ufite imyaka 23, agira ati “Ubu ndishimye cyane, mbere y’uko miss [Sharifa] anzana hano nari narihebye cyane nibaza ejo hazaza ukuntu bizaba bimeze n’uyu mwana nkabura igisubizo, ariko ubu igisubizo narakibonye ni iyi myuga nigishijwe.”

Akomeza agira ati “Njye nize ubugeni ubu nzi gukora ibintu bitandukanye kandi byinziza amafaranga menshi, ubu hamwe n’ubumenyi nungutse ngiye gutangira gukora ku buryo nzajya mbona isabune y’umwana ntabanje kuyisaba noneho mbashe no kumuteganyiriza; mfite icyizere ko bizashoboka kubera ko ibi bintu dukora bifite isoko.”

Twezirimana Alliance, ufite imyaka 22, we agira ati “Icya mbere nzi gushushanya ibisimba nkoresheje urudodo, ikindi nzi gukora indabo nkoresheje ibintu abantu bita ko bitagira akamaro nkaba jye nabibyaza umusaruro (…) ibyo rero jye ndabifata nk’amahirwe ngiye guheraho nihangira umurimo nkiteza imbere nk’abandi.”

Inkuru bifitanye isano:

Miss Sharifa yitaye ku bakobwa batewe inda

Uwamariya M. Claire, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ashyikiriza icyemezo cy’ishimwe umwe mu bakurikiranye amasomo yatanzwe ku nkunga ya Miss Sharifa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ka Musanze buhamagarira abakobwa basoje icyiciro cya mbere cy’amasomo bahabwaga ku nkunga ya Miss Sharifa guhita bishyira muri koperative aho ngo izafashwa ‘mu buryo bwihuse’ gushakirwa ubuzima gatozi nk’uko babisezeranyijwe na Uwamariya Marie Claire, umuyobozi wungirjije w’ako karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Nabemereye ubuvugizi bw’akarere kugira ngo koperative ya bo ibone ubuzima gatozi; tuzabakorera ubuvugizi tubafashe gukora sitati kugira ngo byihute koperative yabo ibone ibyangombwa bituma ikora nka koperative, mbibonamo imbaraga, mbibonamo amaboko akomeye akarere tutagomba gutakaza kuko urubyiruko ni imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba.”

Izubarirashe.rw twegereye miss Sharifa tumusobanuza byinshi ku cyamuteye guhuriza hamwe abakobwa batewe inda bigatuma bacikiriza amasomo, aho akura ubushobozi butuma ashyira mu bikorwa ibintu umushinga we…dore ikiganiro twagiranye:

Igitekerezo cyo guhuriza hamwe bariya bagore cyavuye he?

Igitekerezo nakigize nyuma yo kubona ko umubare w’abakobwa baterwa inda ugenda urushaho kwiyongera, kubera ko nta bushobozi nari mfite byatumye ninjira mu marushanwa ya miss Rwanda kugira ngo mbashe kuzamura ijwi ryanjye nkorera ubuvugizi abo bakobwa (…) rero yarashobotse mpita nshinga ihuriro ryo kubafasha ubu ryitwa ‘Umuhoza foundation’, ryatangiye ryitwa ‘Icyerekezo’.

Mu byo mukora muri ‘Umuhoza foundation’ mwibanda ku ki?

Byose bishingiye kuri ‘Made in Rwanda’; twiyemeje guteza imbere ibikorerwa iwacu, ibyo bariya bana bakora byose babikoresha intoki zabo, ni ibyo mu Rwanda kandi bikorwa n’Abanyarwandakazi kandi indoto ni ugukomeza kubiteza imbere bikagera no mu mahanga atandandukanye.

Miss Sharifa avuga ko mu byo akora byose agerageza gutanga umusanzu we muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda

Ubushobozi bugufasha muri urwo rugendo wiyemeje ubukura he?

Mfite umuryango unyitaho na wo kandi uramfite, akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru gusa ndacyafite ikibazo cy’amikoro atanyemerera gukora ibyo mba ntekereza byose.

Ni izihe mbogamizi waba uhura na zo muri ibi bikorwa byawe?

Mu mbogamizi tugifite harimo kuba dukorera ahantu hato ku buryo bariya bakobwa bose batabasha kuhakwirwa n’abana babo, imashini bigiraho ziracyari nkeya nde n’abarimu babigisha na bo ni bake kuko mbazana bitewe n’ubushobozi mfite uko bungana (…) icyifuzo ni uko nakwegerwa tugafatikanya gufasha bariya bakobwa n’urubyiruko muri rusange kwiteza imbere.

Nk’umuntu ufasha abakobwa batewe inda imburagihe bikabaviramo gucikiriza amasomo, ubu wifuza kubabona bameze bate?

Mbifuzaho kuba icyitegerezo cy’abandi basanzwe babazi; niba warababonye mbere bataratwita, ukababona batwise, ukababona ubu, urwo rugendo banyuzemo rugusigire isomo.

Ni ubuhe butumwa wagenera abakobwa batewe inda ufasha n’abandi bari hirya no hino mu gihugu?

Ndabasaba gukomera ku gaciro kabo; iyo udahagaze ku gaciro kawe nta cyerekezo ugira, ndabasaba rero kurushaho kwihesha agaciro kugira ngo ejo hazaza habo hazababere heza.

Murakoze!

Murakoze namwe!

Tanga igitekerezo