Abatoza ba Basketball baranenga abasifuzi

0
Umutoza wa IPRC-Kigali BBC, Buhake Albert ni umwe mu banenze abasifuzi ba Basketball ubwo habaga imkino ya 2017 yigikombe cy'umunsi w'Intwari

Abatoza b’amakipe yakinnye umukino wa nyuma w’irushanwa ry’Intwali mu mukino w’intoki wa Basketball ubwo IPRC-Kigali BBC yatsindaga Espoir BBC amanota 76 kuri 65, batashye banenga imisifurire.

Mwiseneza Maxime, umutoza wa Espoir Basketball Club yavuze ko imisifurire yo kuri uwo munsi itagenze neza, kuko hari umukinnyi we bahaye ikosa kandi batigeze barisifura.

Maxime avuga ko haba hari amashusho aba yafashwe, baba bakwiriye kuyakurikirana aho kugira ngo bahore babiba, ati ” hari amashusho umuntu wese ashobora kureba.Umukinnyi wa IPRC bita Jean Paul aragenda agahagarara munsi ya paniye hariya nta muntu urenza amasegonda atatu, ariko we amaramo n’umunani, ntabwo ari ukuvuga ko abasifuzi bacu batabizi, ni abasifuzi bo ku rwego mpuzamahanga”.

Uyu mutoza yemeza ko bidashobora kubaho ko umukinnyi ahabwa ikosa ntibaryandike nyuma umukino waba wakomeje ngo baze kuryandika.

Maxime avuga ko abakinnyi basunikana bigasifurwa ku ruhande rumwe gusa, ati ” hariho umusifuzi usifura ibintu ku ruhande rwa Espoir ugasanga abandi bifashe kandi baba ari abasifuzi 3″.

Umutoza wa IPRC-Kigali Basketball Club, Buhake Albert yatangaje ko muri uwo mukino habayeho imisifurire mibi.

Abajijwe niba hari ibyabaye ku mukino wa nyuma batsinze Espoir BBC, yagize ati ” kuri uyu munsi byabayeho ku mukinnyi witwa Emile akoze irya kane, bashatse kubizimangatanya”.

Buhake avuga ko ikibazo atari abasifuzi bo mu kibuga gusa, kuko n’abandi bakora amakosa, ati ” abandika amakosa bararangara, ubushize ku mukinnyi witwara Ali barabikoze aho yakoze ikosa rya gatatu bakamuha rimwe, ariko byatumye dukanguka ntoza nkurikirana nabo bandika amakosa, niba ari ukuzubara, hari igihe ushyiramo n’amanota ntibabikurikirane, jya ngira ubwoba ko no ku yandi makipe babikora ariko njye ndabikurikirana kandi buri gihe ndabafata”.

Muri uwo mukino wa Basketball hamaze iminsi havugwa ibijyanye n’imisifurire mibi mu gihe amakipe asa naho yari yaratangiye kuzamura urwego rwayo.

Tanga igitekerezo