Abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda bimuriwe i Karongi

0
Abarwanyi ba M23 ubwo bahabwaga ubutumwa ko bagiye kuvanwa mu kigo cya Gisirikare bakimurirwa i Karongi (Ifoto/Muhire D)

Abarwanyi 32 b’umutwe urwanya Leta ya Congo wa M23 baherutse guhungira ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu bimuriwe ahitwa Gisovu mu Karere ka Karongi.

Bageze mu Rwanda kuwa 29 Mutarama 2017 baciye ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Murenge wa Bugeshi, aho bahunze imirwano yari ibashyamiranije n’ingabo za Congo (FARDC).

Aba barwanyi bahunze ari 35 ariko abimuwe ni 32 kuko abandi batatu baje bakomeretse bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga.

Ubwo buriraga imdoka bajyanwe i Karongi (Ifoto/Muhire D)

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge ni wo washyikirijwe aba barwanyi ndetse ukaba ari na wo ugiye kubitaho ubaha imfashanyo zirimo ibiribwa ndetse n’imyambaro.

Umuyobozi wa Croix Rouge mu Karere ka Rubavu, Dr Dushime Dryckx, avuga ko mu mategeko mpuzamahanga abarwanyi bamanitse amaboko baba bagomba kwitabwaho na Croix Rouge kugeza igihe bazatahira mu bihugu byabo cyangwa bakaba bashobora guhabwa ubwenegihugu.

Yemeza ko kuba aba barwanyi bakuwe hafi y’umupaka wa Congo biri mu mategeko mpuzamahanga kuko ngo nta mpunzi yemerewe gutuzwa hafi y’igihugu yahunze.

Ati “Aba ni impunzi z’intambara, amategeko mpuzamahanga agena ko byibuze bagomba gutuzwa mu birometero 50 uvuye aho umupaka w’igihugu bahunze uherereye”

Akomeza avuga ko ubu aba barwanyi bagiye kwitabwaho kuko babakiriye uko bari batagira ibyo kurya ndetse nta n’imyambaro.

Ati “ Ubu aho bagiye tugiye kubitaho, hari bamwe muri bo bakomerekeye ku rugamba, urabona nta myambaro bafite ndetse tuzabafasha no kubona ibyo kurya”

N’ubwo bitadukundiye kubaza aba barwanyi icyabateye guhunga ( ntabwo twabyemerewe), Lt Col Ndayambaje Nyangara uhagarariye aba barwanyi yashimiye ingabo z’u Rwanda zikorera ku mupaka uburyo zabakiriye mu gihe gito bahamaze.

Ati “Nta kibazo kibazo twigeze tugira kuva twagera aha ngaha, turashimira ingabo zikorera aha ngaha uburyo zatwakiriye.”

 

Umuyobozi wa Croix rouge mu Karere ka Rubavu Dushime Dryckx ashyikirizwa aba barwanyi ubwo bajyaga kwimurirwa i Karongi (Ifoto/Muhire D)

Lt Col Cassius James uyobora ingabo mu gace ka Bugeshi, ari naho aba barwanyi bahungiye, ubwo yabashyikirizaga umuryango wa Croix Rouge yabijeje ko aho bajyanywe bagiye kwitabwaho, ko na ho nta kibazo bazahagirira.

Aba barwanyi ba M23 bakaba bari barasubiye muri uyu mutwe baturutse mu gihugu cya Uganda, aho bari bahungiye mu mwaka wa 2013 bamaze gukubitwa inshuro n’ingabo za Kongo, FARDC.

Ntitwabashije kuvugana n’aba barwanyi ngo hamenyekane impamvu yatumye bahunga, gusa umuyobozi wa Croix Rouge mu Karere ka Rubavu yemeza ko ubwo yaganiraga na bo bamubwiye ko icyatumye bafata icyemezo cyo guhunga ari intambara yabagoye ndetse ngo bakaba barariwe n’inzara idasanzwe mu ishyamba ry’Ibirumga kuko hari ubwo baryaga igisura.

Byemezwa ko umuyobozi uyoboye abandi barwanyi basigayeyo ari Col Makenga wari usanzwe uyobora umutwe wa M23 mbere gato y’uko umanika amaboko bamwe mu barwanyi bawo bagahungira mu Rwanda abandi bakerekeza Uganda.

Aba barwanyi bagaragaraho inzara biganjemo abasore ndetse n’abagabo bakuze bakaba bajyanwe mu kigo kiri Gisovu mu Karere ka Karongi ahasanzwe hacumbikiwe bagenzi babo bahageze mu mwaka wa 2014 bavuye mu mutwe wa M23.

Aba barwanyi bageze ku butaka bw’u Rwanda nta bikoresho bya Gisirikare bitwaje uuretse imyenda bari bambaye.

Tanga igitekerezo