Abanyamuryango b’Ishyirahamwe rya Hanball baziga ku bikorwa bya 2017-2020

0
Bamwe mu banyamuryango ba FERWAHAND (Ifoto/Ububiko)

Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) rifite inteko rusange isanzwe izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017 mu cyumba cy’inama cya MINISPOC i Remera, aho abanyamuryango bazarebera hamwe ibikorwa by’uyu mwaka kugeza 2020.

Umunyamabanga Mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, Ngarambe Jean Paul yatangarije izubarirashe.rw ko iyi inteko rusange isanzwe iziga ku ngingo zikurikira: kwemeza raporo y’ibikorwa no  gusuzuma roporo y’umwaka ushize ndetse no kwemeza ibikorwa by’umwaka wa 2017 kugeza 2020.

Yagize ati “uretse ibi tuzaganiraho harimo no kwemeza abayobozi bahagarariye league uko ari 8 mu Rwanda ndetse no kwemeza abahagarariye iterambere ry’abagore tukazanashyiraho umuntu uzajya ushakira abaterankunga federation”.

Avuga ko ibindi bizaganirwaho muri iyi inteko rusange ari ukunoza ibiteganywa gukorwa muri uyu mwaka ndetse no kuganira ku tuntu n’utundi.

Tanga igitekerezo