Abantu 9 bakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

0
Umuvugugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hakizimana André

Polisi y’u Rwanda iravuga ko imaze guta muri yombi abantu 9 bakekwaho gutemagura abakiristu ba ADEPR n’abandi baturage mu Murenge wa Ngoma Akarere ka Huye.

Mu kiganiro amaze guha Izubarirashe.rw, Umuvugugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hakizimana André yavuze ko abafashwe bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, aho ubu bari kubazwa ku byo bakekwaho.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 2 Gashyantare 2017, mu masaha ya saa tanu ni bwo bantu bitwaje ibirwanisho gakondo bakubise bagatemagura abakiristu bo mu itorero rya ADEPR ndetse n’abanyerondo bari baje kubatabara.

Ubu bugizi bwa nabi buje nyuma y’ubwabaye ku wa gatanu y’icyumweru gishize bukaba aho abakiristu bo muri iryo torero na bwo batemaguwe. Bukaba bwabereye ahantu hamwe n’aho ubundi bwabereye ubushize.

CIP Hakizimana twamubajije niba hari isano ihari hagati y’ibyaraye bibaye n’ubugizi bwa nabi bwabaye mu cyumweru gishize asubiza muri aya magambo.

“Biriya ni ubugizi bwa nabi nk’uko mwabibonye ariko nyuma y’aho twatangiye iperereza twafashe n’abantu. Ubu tumaze gufata abantu 9. Bariho barabazwa ngira ngo amakuru arambuye twazayabaha vuba bishoboka,ubu ntitwasanisha ibyabaye mu cyumweru gishize n’iby’uyu munsi mu gihe tugikora iperereza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko atari igikorwa cyakorewe abakiristu ba ADEPR kuko hari n’abandi bagiye gutabara na bo bagahura n’ibyo bibazo.

Kugeza ubu Polisi ivuga ko abakomeretse ari 9, bakaba bari mu Bitaro bya CHUB, aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Polisi ivuga ko hari umutekano muri ako gace hirindwa ko hari ubundi bugizi bwa nabi bwakongera kuba, aho bari iri gufatanya n’inzego z’abaturage mu gushakisha amakuru y’abantu bahungabanya umutekano.

Yavuguruwe: Abakirisitu ba ADEPR batemaguwe n’abantu bitwaje intwaro gakondo

Tanga igitekerezo