Abakinnyi babigize umwuga bategerejwe mu ikipe y’Igihugu ya Basketball

0
Umutoza w'ikipe y'Igihugu Mutokambali na Uwimana Martin umuganga w'ikipe y'igihugu (Ifoto/Internet)

Umukinnyi w’Umunyarwanda wabigize umwuga ari we Bladley Cameron ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azagera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball tariki ya 1 Werurwe 2017.

Imikino y’Akarere ka gatanu (Zone 5) izaba kuva tariki ya 12 kugeza 18 Werurwe 2017, ikazabera i Caïro mu Misiri.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball, Moïse Mutokambali yatangaje ko abakinnyi babigize umwuga bazatangira kugera mu mwiherero babanjirijwe na Bladley Cameron abandi bakazaza nyuma yaho.

Mutokambali yatangaje ko bavugana n’abandi bakinnyi bazagenda baza nyuma y’uwo kugira ngo bitegure imikino y’Akarere ka gatanu (Zone V).

Mu bandi bakinnyi biteganyijwe ko bazaza mu ikipe y’igihugu ni: Rugamba Dan Twagirayezu Patrice, Manzi Dan, Rwabigwi Adonis bakina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Imikino y’Akarere ka gatanu izaba kuva tariki 12 kugeza 18 Werurwe 2017 i Caïro mu Misiri.

Abakinnyi bari bahamagawe mu mwiherero ni abakina muri shampiyona y’u Rwanda bagera muri 15 bakaba bacumbitse i Nyamata muri “Golden Tulip”.

Muri iyo mikino niho ikipe y’igihugu iba yagiye gushaka itike y’imikino Nyafurika.

Tanga igitekerezo