Abakinnyi ba filimi mu Rwanda hari byinshi bibukira ku cyamamare John Hurt

0
Father Christopher ari we John Hurt ubwo yari mu Rwanda

Bamwe mu bakinnyi ba Filimi bo mu Rwanda bavuga ko urupfu rw’Umwongereza  John Hurts, wari icyamamare muri sinema, ari igihombo gikomeye kuri sinema, kandi ko hari byinshi igihugu cy’u Rwanda kizahora kimwibukiraho.

John Hurt wakinnye yitwa Father Christopher muri Filimi Shooting Dogs yo mu 2005 ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabye Imana  kuwa 25 Mutarama  2017 nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza.

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane ku bw’amafilimi akomeye arimo izitwa ‘The Elephant Man’, ‘Alien,’ ‘Harry Potter’, ‘Doctor Who’ n’izindi yapfiriye iwe; mu mujyi wa London mu Bwongereza, azize uburwayi bwa kanseri.

Dennis Nsanzamahoro, bita Rwasa, umukinnyi wa Filimi w’Umunyarwanda wakinnanye na John Hurt muri Filimi Shooting Dogs yabwiye Ikinyamakuru Izubarirashe.rw ko Hurt yari umuntu usetsa cyane.

Yavuze ko azamwibukiraho ko yari umuntu wakundaga gusabana, no kumenya kubana n’abandi.

Rwasa akomeza avuga ko yamwigiyeho byinshi, kuko uretse kuba yari akuze, yari n’umukinnyi w’umuhanga kandi w’inararibonye.

Undi uzi uyu mukinnyi ni Mazimpaka John Kennedy nawe bakinnanye muri Shooting Dogs, we uvuga ko ari umukinnyi ugereranywa n’abandi b’ibyamamare nka Morgan Freeman n’abandi b’inararibonye.

Mazimpaka avuga ko John Hurt uretse gukina amafilimi yari asanzwe anayatunganya, ati “burya yabaga ari nk’umujyanama muri aba bayobora amafilimi bakomeye, kuko wabonaga agira abantu nk’inama.”

Ku Rwanda by’umwihariko, Mazimpaka avuga ko John Hurt atakinaga ibyo yategetswe gukina, ahubwo ko nawe yagiraga uruhare mu kugaragaza ibyo yiyumvamo, ati “yakinaga ari umukuru w’ishuri, akaba umupadiri, akaba umubyeyi wabonaga abikina nk’ibimurimo.”

Hurt yari yabanje gusura urwibutso rwa Gisozi amenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko Mazimpaka abivuga.

Ikindi ni uko nyuma yo gukina filimi Shooting Dogs, Hurt yajyaga kuruhukira ku Gisenyi kuko ibyo yakinaga byamukoraga ku mutima.

Mazimpaka agira ati “iyo mwabaga muri kumwe wabonaga ibyo akina byaramufashe cyane. Biriya bintu byo kubona interahamwe byamukoragaho cyane, u Rwanda hari byinshi ruzamwibukiraho, ko yari yabanje kwisanisha n’amateka y’u Rwanda neza, amenya Jenoside yabaye mu Rwanda. Mu biganiro bye wabonaga afite akababo kenshi, byari byaramubabaje ibyabaye.”

Filimi Shooting Dogs

John Hurt ayikinamo ari kumwe n’abandi bakinnyi barimo Hugh Dancy na Clare-Hope Ashitey.

Ivuga yibanda ahanini ku byo umunyamakuru David Belton wa BBC yahuye nabyo mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari mu Rwanda mu wa 1994.

Belton nawe yagize uruhare mu bayanditse, agira n’uruhare mu kuyobora ikorwa ryayo.

Ivuga ku mateka Abanyarwanda bari bahungiye muri ETO Kicukiro, nuko bakaza kwicwa hafi ya bose n’interahamwe nyuma yo gutereranwa n’abagombaga kumutabara.

John Hurt muri iyi filimi akina ari umupadiri wari muri iki kigo, aho we yagaragazaga ko aba bazungu barimo n’abasirikare ba ONU batagombaga gusiga aba Banyarwanda ahubwo ko bagombaga kubatabara.

Hurt, mu 2015 yari yatangaje ko arwaye indwara ya Kanseri, avuga ariko ko azakomeza gukina amafilimi afata imiti.

Aho uyu mukinnyi yakinaga yogize umupadiri
ROME, ITALY – NOVEMBER 09: John Hurt appears On The Red Carpet during The 8th Rome Film Festival at Auditorium Parco Della Musica on November 9, 2013 in Rome, Italy. (Photo by Vittorio Zunino Celotto/Getty Images)

Tanga igitekerezo