Abakinnyi 15 b’ikipe y’igihugu ya Basketball batangiye umwiherero

0
Abakinnyi b'ikipe y'Igihugu ya Basketball (Ifoto/FERWABA)

Ikipe y’igihugu ya Basketball mu bagabo yatangiye umwiherero (local) mu rwego rwo kwitegura imikino y’Akarere ka gatanu (Zone V) izaba muri Werurwe 2017.

Aba  bakinnyi cumi na batanu batangiye umwiherero bagizwe na: Mugabe Aristide ukinira Patriots BBC, Kubwimana Ali wa REG BBC, Sagamba Sedar wa Patriots BBC, Ishimwe Parfait wa APR BBC, Nkurunziza Walter wa Patriots BBC, Ndizeye Dieudoné wa IPRC-Kigali BBC, Hagumitwari Steven wa IPRC-Kigali BBC, Ruzigande Ally wa APR BBC, Niyonkuru Pascal wa Espoir BBC, Munyaneza Eric wa APR BBC, Ndoli Jean Paul wa IPRC-Kigali BBC, Shyaka Olivier wa Espoir BBC, Kaje Elie wa Patriots BBC, Kami Kabange wa REG BBC ndetse na  Niyonsaba Bienvenu wa IPRC-South BBC.

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017 nibwo abo bakinnyi bagize iyo kipe y’igihugu berekeza i Nyamata, aho bacumbitse muri “Golden Tulip” mu mwiherero wo kwitegura imikino y’Akarere ka gatanu.

Imikino y’Akarere ka gatanu izaba kuva tariki 12 kugeza 18 Werurwe 2017 i Caïro mu Misiri.

Muri iyo mikino niho ikipe y’igihugu iba yagiye gushaka itike y’imikino Nyafurika.

Umutoza mukuru wahamagaye aba bakinnyi ni Mutokambali Moïse, akungirizwa na Buhake Albert.

Tanga igitekerezo