Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 basuye inyubako ya “Kigali Convention Centre”

0
Aba banyampinga baboneyeho umwanya wo kwifotoreza muri Kigali Convention Centre

Abakobwa 15 batoranyijwe nk’abasigaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 batemberejwe ibice bimwe by’u Rwanda, harimo no muri Kigali Convention Centre, kuri uyu wa 19 Gashyantare 2017.

Umwe mu bari mu itsinda ritegura iri rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yabwiye Ikinyamakuru Izubarirashe.rw ko uru rugendo rwa ba Nyampinga rwahereye kuri Stade Amahoro.

Aha aba bakobwa bari bagiye gushyigikira mugenzi wabo Cathia Uwamahoro waciye agahigo ko kuba umukobwa wa mbere ku Isi wari umaze amasaha menshi (26) aterwa udupira (batting) mu mukino wa Cricket, akandikwa mu gitabo cy’abaciye agahigo ku isi (Guinness World Record).

Bahavuye basuye Kigali Convention Centre na Radisson Blu.

Aha batemberejwe izi nyubako zigezweho muri Kigali, berekwa ibice bizigize, nk’inzu zigezweho mu bijyanye no kwakira abantu.

Nyuma basuye i Nyanza mu Rukari, batemberezwa inyubako za kera ku bw’ingoma ya cyami, babwirwa amateka y’abami n’uko bagiye basimburanwa kugeza kuri Kigeli V Ndahindurwa uherutse gutabarizwa i Mwima mu Karere ka Nyanza.

Benshi muri aba bakobwa bari bafite amatsiko y’aha hantu, kuko ari ubwa mbere bari bahageze, nk’uko abategura aya marushanwa babivuga.

Uretse ibi, benshi muri bo bafite imishinga ifitanye isano no kwamamaza ibyiza bitatse u Rwanda, kureshya abashoramari, kwimakaza no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, kwereka Isi indangagaciro nyarwanda n’ibindi bishingiye ku muco.

Abategura Miss Rwanda bavuga ko ibi biri mu byatumye bajya gusura aha hantu ngo bafashe aba bakobwa kunguka ubumenyi ku mateka y’igihugu, bigishwe ibyo batari bazi bityo bazabashe gutegura iyi mishinga yabo neza.

Aba bakobwa bahise basubira i Nyamata mu mwiherero (boot camp) aho bakomeza gutozwa umuco, ubumenyi rusange, imyiyereko, uko bitwara imbere y’abantu n’ibindi bitandukanye bizabafasha mu irushanwa barimo.

Tariki 25 Gashyantare 2017 nibwo hazatorwa Nyampinga mushya.

Reba amafoto y’ahantu aba bakobwa batemberejwe

Andi mafoto menshi kanda HANO

Amafoto/Plaisir Muzogeye

Tanga igitekerezo