Abagore barabyinira ku rukoma nyuma yo kwiyuzuriza uruganda bivuye ku giceri cy’ijana

0
Aba ni abagore bishimira ibyo barimo bagezwaho n’ubuhinzi bwa kawa (Ifoto/Nshimiyimana E)

Abagore bo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Rusenge mu Kagali ka Bunge baravuga ko igiceri cy’ijana batangiye bizigama kibagejeje ku ruganda rutunganya kawa.

Batangiye bizigama igiceri cy’ijana nyuma baza gutangira umushinga wo guhinga kawa. Bavuga ko gushyira ubushobozi bwabo hamwe byatumye ibyo bafataga nk’imikino bibahindurira amateka.

Usibye uruganda, babona umusaruro wa miliyoni 30 ku mwaka. Kwishyira hamwe ngo byatumye barushaho kwigirira icyizere ku buryo ubu bamaze kugira koperative ifite ubuzima gatozi izwi ku izina rya NYAMPINGA.

Aho ikawa irongerwa Ifoto/Nshimiyimana E)

Aganira n’Izubarirashe.rw, umuyobozi wa NYAMPINGA, Mukangango Esther, yagize ati “Twatangiye twizigama igiceri cy’ijana n’ugize ikibazo akaza tukamuguriza ku nyungu y’amafaranga 2% wumve ko byari byoroheje cyane.”

Avuga ko baje kwigira inama yo guhinga kawa maze ngo bandikira inama njyanama y’akarere ka Nyaruguru bayisaba ko yabatiza ubutaka, irabyemera.

Ati “Baje kudutiza ubutaka twateyeho ibiti bya kawa bigera mu bihumbi bibiri na Magana atanu (2500) kuko twari dufite ubushake tuzitaho.”

Mukangango ntiyibuka amafaranga bakuye mu musaruro wa mbere. Gusa ngo bitewe n’ibyishimo bateguye umunsi mukuru wo kwishimira ubuhinzi bwabo. Akarere karishimye kabasezeranya ko kazaboherereza umuterankunga wese uzaza ashaka abishyize hamwe bazabahita bamwoherereza aba bagore.

Mukangango avuga ko iki gikorwa bari bagitangiye mu mwaka wa 2005 kigatangirwa n’abagore bageze ku ijana na makuyabiri (120) bari mu matsinda 6 ariko ngo baza kugenda barambirwa bakikuramo.

Ati “Nk’abagore bo mu cyaro icyo gihe byari bigoye no gukaraba nta wakarabaga wabonaga umuntu ukomeye ugahunga.”

Ubwanuriro babikamo kawa imaze gutunganywa (Ifoto/Nshimiyimana E)

Aba bagore baje kohererezwa umuterankunga witwa Sustainable Harvest abafasha mu bijyanye no kubongerera mu bijyanye n’ubuhinzi bwa kawa.

Mukangango uyobora iyi koperative avuga ko uhereye mu mwaka ushize bari babonye umusaruro wa miriyoni 31, hamwe n’abafatanyabikorwa bashobora kubaka uruganda rutunganyirizwamo kawa.

Ati “Twubatse ahatunganyirizwa kawa, tugura imashini ya miriyoni 9, hubakwa ibitanda byinshi ndetse n’ubwanuriro agaciro kabyo byose sinahita nkamenya.”

Iyi ni imashini itonora kawa yaguzwe miriyoni 9 (Ifoto/Nshimiyimana E)

Avuga ko habaho igikorwa cyo kwishyurira abanyamuryango ubwisungane mu kwivuza ndetse akavuga ko ngo mu mwaka ushize buri munyamuryango yahawe ibihumbi 18 byo kugura itungo rigufi.

Tanga igitekerezo