Abafata abana ku ngufu bakwiye kujya bicwa-Perezida Museveni

0
Museveni avuga ko abafata abana ku ngufu bagombye guhita bicwa

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yamaganye ibikorwa byo gufata abagore n’abana ku ngufu, avuga ko ababikora bakwiye kujya bicwa.

Ibi  Museveni yabivugiye mu isabukuru ya 36 y’umunsi bita “Tarehe Sita”, umunsi bizihizaho igihe Museveni yatangirije intambara yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Apollo Milton Obote.

Museveni yagize ati “Umuntu ufata undi ku ngufu aba ari umwicanyi, nawe yagombye kwicwa, nta kindi akwiye, impamvu ingabo za Uganda (UPDF) zagiye zitsinda aho zabaga ziri ni kubera discipline, UPDF yubaha abaturage, ariko nawe  (Umusirikare) uzica umuturage uzicwe, umwe muri mwe uzafata umugore ku ngufu tuzamurasa.”

Perezida Museveni avuga ko abakora ibikorwa byo gufata abandi ku ngufu, baba bagamije gukwirakwiza indwara ku nzirakarengane.

Gusa ingingo ya 22 y’Itegeko Nshinga rya Uganda ivuga ko ‘nta muntu uzamburwa ubuzima bigambiriwe, keretse ari ugushyira mu bikorwa ibyo itegeko ry’Urukiko rwemewe ku cyaha cy’ubugizi bwa nabi kandi byemejwe n’Urukiko Rukuru.

Polisi ya Uganda ivuga ko mu mwaka wa 2016, yakiriye ibirego birenga 800 by’abana bafashwe ku ngufu.

Tanga igitekerezo