Amafoto-Yatangije ubworozi bw’imbwa nk’umwuga umutunze

0
Bigirimana ari korora n'ibibwana bito agurisha (Ifoto/ Frederic Byumvuhore)

Umugore witwa Bigirimana Mediatrice, utuye mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo yatangije umushinga wo korora imbwa nk’umwuga umutunze.

Izi mbwa ze Bigirimana azororera ahitwa Rusheshe, muri Masaka ho mu Karere ka Kicukiro.

Ugitunguka aho yororera izi mbwa, utungurwa no kubona uko uyu mugore yahaye agaciro gakomeye ibi biremwa ubundi bititabwaho cyane mu Rwanda.

Kuri we, imbwa si izo gucunga umutekano gusa, cyangwa izo guhabwa amagufwa, ahubwo ni ubundi butunzi bukomeye abaramo amafaranga.

Ucyinjira aho Bigirimana yororera izi mbwa, wakirwa n’amajwi atangaje y’imbwa nyinshi zimoka, zifite amoko anyuranye kandi zivuga mu buryo butangaje ku batazimenyereye.

Aha ni mu biro bya Bigirimana i Rusheshe

Uko yabitangije…

Ubusanzwe, Bigirimana yatangiye gukunda imbwa cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho atangiye kubona ko ari ibiremwa bitangaje, bishobora no gukoreshwa nk’abantu.

Agira ati “Nyuma ya Jenoside, nabonye Abazungu batangiye gukoresha imbwa mu gutegura ibisasu, ibyo bintu byarantunguye cyane mbonye uko imbwa zishobora gukoreshwa nk’abantu. Nibwo natangiye kumva nzikunze cyane maze kubona ko zigira akamaro gakomeye.”

Kuva mu 1998, we n’umugabo we Dr Alphonse Rutayisire baje kugura ibibwana bibiri, nuko batangira kubyorora.

Agira ati “Twashakishije ibibwana bibiri icy’ikigabo n’icy’ikigore tubigura mu Bubiligi ku mafaranga angana hafi na 700,000Rwf (800 Euro).”

Mu 2014, ibibwana byabo byari bimaze kororoka biba byinshi, nuko bagira igitekerezo cyo kuba batangira korora imbwa nk’ubucuruzi, bakajya babigurisha ku bifuza imbwa zibacungira umutekano zabyigishijwe bya kinyamwuga.

Ubu, Bigirimana afite imbwa z’amoko abiri atandukanye harimo 7 yakuye mu Budage zitwa ‘German shepherd’ n’izindi 3 zo mu bwoko bwa ‘Labradors’. Izi mbwa ze nazo zarabwaguye zifite ibibwana byinshi byazo bigenda bikura buri munsi.

Igiciro agurishaho imbwa imwe gihinduka bitewe n’igihe ikibwana kimaze, aho imwe igura hagati y’amafaranga y’u Rwanda 350,000Rwf – 400,000Rwf.

Bigirima akoresha nibura amafaranga agera ku 700,000Rwf yo kwita kuri izi mbwa buri kwezi.

Uyu mushinga wa Bigirimana wahaye akazi abantu 4, barimo abazigaburira, abazoza, abazigisha n’ibindi.

Uretse kugurisha imbwa ku bazikeneye, Bigirimana anakira imbwa z’abantu baba bashaka kujya mu biruhuko, by’umwihariko abanyamahanga.

Avuga kandi ko benshi mu bakiriya be ari abanyamahanga baba mu Rwanda.

Aho yororera imbwa yanahashinze ivuriro ry’amatungo, yise Clinivetkgl Pets Ltd ryita by’umwihariko ku mbwa cyane.

Iri vuriro ubusanzwe ryatangijwe n’umugabo we, Dr Alphonse Nkurikiyinka ariko kuva muri Mutarama 2016 ubwo umugabo we yitabaga Imana Bigirimana yiyemeje gukomeza aka kazi.

Aha batanga inkingo ku matungo, kuvura amatungo, kubaga amatungo, gutoza imbwa no gucuruza ibiribwa by’injangwe n’ibindi.

Bigirmana yanashinze ivuriro ry’amatungo ryibanda ahan ini ku mbwa (Ifoto Frederic Byumvuhore)

Umwuga ni nk’undi…

Bigirimana avuga ko benshi mu baturanyi be batarasobanukirwa n’uyu mwuga we, ko hari n’abakimuseka bibaza uko yahisemo korora imbwa. Ariko we avuga ko aba bakwiye guhindura imyumvire.

Agira ati “Abaturanyi banjye bajya banseka ariko bagombye kumenya ko hari inyungu nyinshi mbikuramo, ndakeka ko bazabibona.”

Ati “Korora imbwa ni umwuga nk’indi. Abantu bakwiye guhindura imyumvire. Njye nkunda uyu mwuga wanjye nkora. Imbwa zigira akamaro, kandi zikeneye kwitabwaho.”

Ati “Imbwa ni inyamanswa zibana n’abantu. Imbwa zigira uruhare runini mu gucunga umutekano. Iyo umuntu asinziriye imbwa yo ikomeza kumurinda. Mu masoko akomeye yo hanze nka za Super Market imbwa nizo zisaka abakiriya, cyo kimwe no ku bibuga by’indege. Ndetse n’inzego zishinzwe umutekano nka Polisi nabo bakoresha imbwa.”

Asaba ko abanyarwanda babyifuza nabo batangira kugira umuco wo korora imbwa, bityo abifuza kuzigura bakajya bazibagurira aho kuzigura imahanga.

Bigirimana avuga ko imbwa zigira akamaro kanini mu gucunga umutekano (Ifoto Frederic Byumvuhore)
Bizimana ari aho yororera imbwa ze z’ubwoko butandukanye
Dr Alphonse Nkurikiyinka ukora ubuvuzi bw’amatungo kwa Bigirimana
Izi mbwa zororerwa ahantu habugenewe aho zinigishwa imico inyuranye irimo no kurinda umutekano (Ifoto Frederic Byumvuhore)
Iri kumwe n’ibibwana byayo
Izi mbwa ze Bigirimana arazuhagira

Tanga igitekerezo