Yahya Jammeh yasabye kuva ku butegetsi akaguma mu gihugu, arabihakanirwa

0

Yahya Jammeh wahoze ari Perezida wa Gambia, yasabye ko yakwemererwa kuguma mu gihugu akabona gutanga ubutegetsi ariko arabihakanirwa.

Kugeza ubu amakuru ava mu murwa mukuru Banjul aravuga ko Jammeh arimo kubonana n’abaperezida barimo uwa Mauritania na Guinea, aho barimo kumusaba ko ava ku butegetsi bitarenze kuri uyu wa gatanu.

N’ubwo Jammeh yari yahawe kugeza saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa 20 Mutarama 2017, kuba yatanze ubutegetsi, we yasabye ko yongererwa amasaha ane ngo abutange.

Ibitangazamakuru birimo Aljazeera biravuga ko Jammeh yasabye ko yakwemererwa kuguma mu gihugu cye, no kudakuriranwa n’inkiko ku byaha akekwaho kuba yarakoze mu myaka 22 amaze ku butegetsi.

Gusa iki cyifuzo cyamaganwe na Perezida Adama Barrow uri muri Senegal ubu ari na ho yarahiriye, wavuze ko bidashoboka ko Jammeh yahaguma kuko ngo byateza umutekano muke.

Yagize ati “Ntabwo twakwemera ko Jammeh aguma muri Gambia, byatuma akazi kacu kagorana, ni yo mpamvu nsaba ko ibiganiro byose birimo gukorwa, kuva mu gihugu ari byo bigomba kubanza kuba, wenda nyuma yazagaruka ariko ubu uko politike imeze ntabwo ibyemera.”

Naho kuba asaba ko atazaburanishwa ibyaha akekwaho, umuyobozi w’umuryango wa ECOWAS yavuze ko ibi na byo atagomba kubibabarirwa.

Marcel Alain de Souza yavuze ko ibisabwa na Jammeh byaba ari umuco wo kudahana, ngo wakunze kuranga bamwe mu bayobozi ba Afurika.

Kugeza ubu ingabo zirimo iza Senegal, Mali, Ghana, Nigeria zirenga ibihumbi 7, zamaze kugera muri Gambia aho zitegereje ko zihabwa uburenganzira zigata muri yombi Jammeh.

Tanga igitekerezo