Yagiye mu Buhinde avuga Ikinyarwanda gusa, ‘akaga’ kamugwiriye nta wundi akifuriza

0
Nyiramubandwa ahamagarira abazi ururimi rumwe guharanira kwihugura mu zindi kugira ngo bamenye ibintu byinshi(Ifoto/Jean d’amour Mugabo)

Kugeza mu mwaka wa 2011 Nyiramubandwa Cécile w’imyaka 53 yumvaga kandi akavuga ururimi rumwe rukumbi: Ikinyarwanda. Yafashijwe n’umwe mu miryango itegamiye kuri Leta kujya gukarishya kwihugura mu Buhinde mu gutanga no gutunganya amashanyarazi akomoka ku ku mirasire y’izuba.

Wakwibaza uko Nyiramubandwa yitwaye muri ayo mahanga mu gihe yumvaga kandi akavuga ururimi rumwe gusa. Mu kiganiro yasangije Izubarirashe.rw avuga ko yakomerewe ‘bikomeye’ no kumvikana n’abo yasanze mu Buhinde, gusa ku bwe asanga ubuhamya bwe bukwiye kubera isomo Abanyarwanda bazi ururimi rumwe gusa bakaba bumva batuje.

Ubwo twamusuraga mu rusisiro atuyemo ruherereye mu Kagari ka Kayumba, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, Nyiramubandwa yaduhamirije ko ibizazane yahuye na byo mu Buhinde ku bwo kutamenya indimi byamukanguye ubu akaba akataje mu kwihugura mu Cyongereza.

Ku rundi ruhande Nyiramubandwa amaze kugirwa icyamamare n’akazi yemeza ko kamutunze ko gufasha abaturage bifuza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba aho abatunganyiriza ibisabwa byose bakabasha gucana.

Dore ikiganiro Nyiramubandwa yahaye izubarirashe. ku nzira yanyuzemo kuva ahaguruka i Kigali akajya mu Buhinde avuga Ikinyarwanda gusa…

Tugeze muri aka gace twumva abaturage bakwirahira mu byo gutunganya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, tubwire aho ubumenyi bwo kubikora ubuvana

Nagiye kubyiga mu Buhinde mbifashijwemo n’Umuryango ‘Rwanda Women Network’. Byari muri 2011, icyo gihe hari gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu midugudu itarageramo umuriro, ariko umuterankunga yifuzaga ko bikorwa n’ababyeyi barengeje imyaka 45 kandi batishoboye; nguko uko nuriye indege nerekeza imahanga!

Ubarebeye inyuma murakuze, ese mwaba mwarabashije kwiga?

Oya, cyakora nzi gusoma Ikinyarwanda, n’ubwo wumva ngo nagiye mu Buhinde nagiye ari cyo mvuga gusa.

Uuh! Ubwo wumvikanaga ute n’abanyamahanga?

Yewe byaratugoye, byaratugoye cyane! Byari urugamba; Ubwo rero ubwa mbere bakimbwira ko nzasohoka numvaga gusa mfite amatsiko yo kugera mu kindi gihugu, ikindi mfite amatsiko yo kugera mu ndege, nti ‘ndashaka kujya mu ndege nanjye ndebe!’ Gusa andi matsiko yari ayo kugira ngo nige menye ubundi ngire aho mvana bagenzi banjye nanjye ngire aho nigeza!

Natoranyijwe n’abaturanyi banjye mu mudugudu baravuga ngo ‘twohereje uriya ni we wagira aho atugeza!’ Gusa mpagurukana ingingimira yo kuba nta rundi rurimi nari nzi.

Yaba mu ndege ndetse no mu nzira iyo uri mu ndege ugenda uhura n’abanyamahanga, ubwo wagiye ubyitwaramo ute nk’umuntu wabashaga kuvuga no kumva Ikinyarwanda gusa?

Ibintu byatangiye kunkomerera ngeze muri Ethiopia ku kibuga cy’indege; nk’umuntu wari uzi gusa Ikinyarwanda nabuze icyo nkora n’icyo ndeka; nabonaga umuntu ufite uruhu nk’urwacu nkiga amayeri yo kumubaza mu rurimi nahimbye ngira ngo numve wenda ko duhuza. Sinzi niba uru rurimi rubaho ariko nisanze mbaza buri wese nti ‘Tunayendeya India?’ bitewe n’ubwoba nabivuganaga ntawumvaga ibyo mubajije!

Ko numva bitari byoroshye ubwo waje kwikura muri Ethiopia ute?

Mu gicuku kinishye haje kuza umumama munini ubyibushye wari ufite ka kantu ko mu gahanga Abahinde bakunze kugira, ndangije ndamwegera mubwira rwa rurimi rwanjye nti ‘Tunayendeya India?’ ansubirishamo ati ‘India?’ mbona arishimye yemera ko tujyana.

Ubwo narebye aho ajyanye agapapuro gutezaho kashe najye ndamukurikira dutezaho kashe ubundi mba ndamwometse! Ndavuga nti ‘ndagufatira ibintu byose ufite uvuye guhaha ariko tujyane’, kandi ubwo nabivugaga mu Kinyarwanda! Ubwo mu mwanya muto bavugiye mu cyuma bati Nudeli [New Dheli] nti ‘Ahwii turagiye noneho!’

Mugeze mu Buhinde byagenze gute?

Twagezeyo duteza kashe ariko dusigarana ikibazo kigira giti ‘Ubu noneho ndamenya njya ku rihe shuri? Ese ndakirwa nande?….’ nkiri muri ibyo nabonye umuntu w’umuhinde ahagaze imbere afite ifoto yanjye, nti ‘yee! dore ya mafoto nifotoreje ku Karere ka Bugesera yageze mu Buhinde!’ ubwo naragiye muhereza ikiganza nta kindi kintu mvuze kubera ko nta rundi rurimi nari nzi (….) ubwo aramfata anjyana aho nagomba kwiga.

Mumaze kwakirwa mu Buhinde ni iki cyakurikiyeho?

Kuri jye hakurikiyeho kwibaza uko ngiye kubaho mu gihe nta rundi rurimi nzi kuko nari namaze kuba nk’ikiragi, ubwo twasanzeyo abandi babyeyi bo mu bihugu 7 bya Afurika; bo aho twari dutandukaniye ni uko utarumvaga Icyongereza yabaga yumva nibura Igifaransa.

Dusangize uko byari byifashe ku munsi wa mbere w’ishuri hamwe n’ibyo bihugu by’amahanga!

Byari bikaze! Ibyo bihugu byose uko byari umunani n’icyacu kirimo, twari mu ishuri rimwe batangiye batwereka ku mafoto ibikoresho by’amashanyarazi twari tugiye kwiga; hakoreshwaga icyongereza n’igifaransa, ubwo batangiye batwigisha amazina y’insinga.

Ubwo nka jye utari uzi ururimi na rumwe narahumirije niyemeza gukoresha Igifaransa kubera ko ari cyo numvaga bavuga nkumva hari amagambo nashobora kwigana!

Naravuze nti ‘nazabimenya ni byo binzanye’ mba nishyizemo iyo ntego, nkumva bavuga ngo wenda Charger controller, Plaquette, Condenser, Diode … ku mutima nti ibyo ngomba kubimenya nkamenya n’uko bikora (…) nti byatinze barabinyigishije ngenda mbimenya.

Nk’umuntu wari ufite imbogamizi z’ururimi ubwo ntiwabaga uwa nyuma mu ishuri?

Ntabwo bibaho! Twize tubishaka kandi tubikeneye maze dushyiramo ingufu nyinshi mu gusoza baradushimira cyane kuko twabaye indashyikirwa, twanabiherewe icyemezo cy’ishimwe! Nyuma y’ukwezi kumwe dushoje amasomo nkagaruka mu Rwanda abatwigishije bohereje ibikoresho nuko dutangira akazi ko guha abaturage batishoboye umuriro w’amashanyarazi akomoka ku izuba.

Imvune y’ururimi wahuye na yo yagusigiye irihe somo?

Navanyemo isomo rikomeye ryo kwihugura mu ndimi n’ubwo nkuze! Najyaga numva umwana ambwira ngo ‘Sit down’ ngo ‘Stand up!’ simbyiteho, simenye n’icyo bivuze ariko ubu ndaguhamiriza ko mbifashijwemo n’abana banjye ubu ngeze kure nkarishya ubwenge mu cyongereza kandi tubasha kuganira tukumvikana neza nta kibazo!

Wihereyeho ni iki wabwira abandi Banyarwanda bashobora kuba bafite ikibazo cyo kumenya indimi?

Nababwira ngo ibyambayeho bo ntibizababeho, akaga nahuye nako bitewe no kutamenya indimi z’amahanga nta we nakwifuriza ko kamugwirira! Rwose uko waba ungana kose ukaba uzi ururimi rumwe gusa haranira kwihugura mu zindi kuko ntuwamenya amahirwe ari imbere ushobora kwisanga uri muri Amerika cyangwa ahandi (….) uzazimenya kuko gushaka ni ko gushobora; icyo ushyize imbere ukigeraho byanga byakunda!

Murakoze cyane!

Murakoze namwe

Tanga igitekerezo