Video: Umukobwa wambara ‘mugondo’ akanyonga igare arakebura urubyiruko rwinemfaguza

2

Ku myaka 18, Nyirantibizerwa Marie Chantal, yemeza ko ‘byanga byakunda’ kunyonga igare bigomba kumugeza ku iterambere rirambye akazaba umugore wihagazeho ufitiye igihugu akamaro.

Nyuma yo gucikiriza amashuri, uwo mwana w’umukobwa avuga ko yeguriye umutima igare maze yiyemeza kurikoresha mu mirimo imwinjiriza amafaranga.

Akazi akora akita ‘kubenura’ aho avomera amazi abaturage bakamwishyura ndetse akanaheka ku igare rye abakeneye kujya mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera abarizwamo.

Nyirantibizerwa ubusanzwe, atuye mu Kagari ka Nyabagendwa gaherereye mu Murenge wa Rilima. Ku izuba ry’igikatu ubwo nageraga mu rusisiro Nyirantibizerwa atuyemo, twahuye avanye umurwayi kwa muganga.

Ubwo yariho yihanagura icyuya yampamirije ko kunyonga igare bimutera ishema, cyane ko abona ‘byinjira neza’ muri gahunda y’uburinganire n’ubwuzanye igihugu gishyigikiye.

Yerura ko ntacyo ashobora gukenera mu buzima bwa buri munsi ngo abure kucyiha; ibintu aheraho ahamagarira urubyiruko kudahanga amaso akazi Leta gusa ahubwo rugaharanira kwihangira imirimo rwirinda kutagira akazi rusuzugura.

Dore ikiganiro na Nyirantibizerwa yahaye Izubarirashe.rw

Tubwire uko watangiye gutwara igare!

Ubundi nize gutwara igare nkiri akana gatoya cyane, ariko natangiye kuritwara mu rwego rwo gushaka imibereho mfite imyaka 13, none ubu mfite imyaka 18.

Kuri iyo myaka wakabaye uri mu ishuri wiga, ese waba wiga?

Oya njye ntabwo niga; nyuma yo kurangiza amashuri abanza gukomeza byaranze (…), naricaye ubwanjye ndavuga nti ‘Ese nzabaho nte ejo hazaza ko nshikirije amashuri?’ naje kubona udufaranga nuko mpita ngura akagare gashaje niyemeza ko ngomba gushaka ibiraka nkajya nkakoresha ubundi nkabona amafaranga nazayagwiza nkagura noneho igare rishya.

Ese ibyo ‘biraka’ ukora ni ibihe?

Mu buzima busanzwe nkoresha iri gare mu kazi ko kubenura amazi. Kubera ko inaha duhorana ikibazo cy’ibura ry’amazi, njye rero mfata iri gare ryanjye nkajya kuvoma ubundi amazi nkayashyira abaturage bayakeneye hirya no hino mu dusantere bakanyishyura. Njye naravuze nti ‘reka niyemeze njye mfasha abaturage mbavomere ubundi banyishyure!’ ubu ijerekani imwe banyishyura amafaranga ijana.

Hamwe n’ako kazi ubwo ubasha kwinjiza amafaranga angana gute?

Biterwa n’uko amazi yaguzwe, ariko reka nkubwire ubundi ayo ninjiza ku cyumweru; nariye nkanakoresha igare, mbasha kubika ku mufuka wanjye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi buri cyumweru.

Hari icyo kunyonga iri gare byaba bimaze kukugezaho?

Dutangira nakubwiye ko nari mfite igare rishaje cyane, ubu rero namaze kwigurira irishya kandi ndi gukora cyane kugira ngo imbere hanjye hazabe heza; byanga byakunda aka kazi kagomba kungeza kuri byinshi nk’umwari kuko ndagakunda cyane kandi nkanakitangira (…) kubera ko nkunda aka kazi nshaka ko kazamfasha nkazaba umugore wihagazeho unafitiye umumaro igihugu cyanjye.

Ni izihe mbogamizi waba uhura na zo nk’umukobwa ukora akazi k’ubunyonzi?

[Amara akanya gato yibaza], imbogamizi mpura na zo mu muhanda? Yewe ndumva ntazo, kereka wenda kuba nahura n’impanuka kandi uko nayikora ni nk’uko undi wese utwara ikinyabiziga yayikora, nk’ubu hashize nk’amezi atatu ntagwa yewe nta n’umuntu nkojejeho ipine, ikindi cy’ingenzi kinshimisha ni uko n’abakiliya banjye bose bashima akazi mbakorera.

Uko nkubona biratangaje; ndabona uriho unyonga wambaye igitenge, nk’umwari ubwo urumva nta cyo uri kwikanga?

Ntabwo wakwambara igitenge ugiye ku igare, ntabwo bishoboka, none se umuntu ubwo yapfa kwambara gutyo kandi agiye kunyonga igare? Uku undebe utya imbere nambariyeho mugondo n’ubwo ubona narengejeho agatenge; kugashyiraho ni uko mba nibutse ko ndi umukobwa, kandi urabizi ko igitsina gore hari ukuntu umuntu akenera agatenge nk’aka!

Kuba ukora ubunyonzi kandi uri umukobwa, hari ubwo ubihuza na rya hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye?

Urakoze! Kuba ntwara igare mu buzima bwanjye bwa buri munsi; ibintu bitamenyerewe ko bikorwa n’abagore mu Rwanda njye nkaba mbikora kandi bikamfasha, nsanga ari cyo gisobanuro cy’uburinganire n’ubwuzuzanye, mbona byinjira neza muri iryo hame uvuze; urabona mu rugo hari basaza banjye, bakagiye bakavoma amazi cyangwa bakazana inkwi ariko kubera ko nzi gutwara igare ndagenda nkabyikorera ubundi na bo bagakora ibindi bikorwa bizamura iterambere ry’iwacu mu rugo.

Nyirantibizerwa Marie Chantal avuga ko kuba akora ‘ubunyonzi’ kandi ari umukobwa abona bihura n’uburinganire Leta ivuga (Ifoto/Rutayisire E)

Ni iki wabwira urundi rubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko abataka ubushomeri?

Mbere na mbere nabwira urubyiruko rwinemfaguza akazi ngo nibihangire imirimo; bikuremo imyumvire y’uko bose Leta izaba imirimo kuko ntibishoboka! Nabasaba ko bandeberaho ababishoboye bagashaka amagare bakanyonga bakinjiza amafaranga, abandi bagashaka ibindi bakora bahereye ku mahirwe abegereye aho baba!

Urakoze ku bw’iki kiganiro!

Urakoze nawe kuba wansuye

2 Ibitekerezo

  1. Uyu mukobwa ukuntu azi gusubiza wagirango yarize. arajijutse rwose. Big up my sister!! uzavamo umuntu ukomeye ndakurahiye!! courage kdi Imana ikujye imbere

Tanga igitekerezo