Video n’amafoto: Polisi y’u Rwanda yashyikirije Ambasaderi wa Uganda ibinyabiziga 3 byibwe

0
Nyuma yo gushyikirizwa Ambasaderi Kabonero, ibi binyabiziga byahawe abashoferi ngo babisubize muri Uganda (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)

Imodoka ebyiri na moto byafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, byibwe mu bihugu bitandukanye, byashyikirijwe ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, kuri uyu wa Kabiri.

Ambasaderi Kabonero yitegereza ibinyabiziga byibwe, uwo uri hirya ye ni komiseri ushinzwe ibikorwa bya polisi muri Polisi y’u Rwanda CP Emmanuel Butera (Ifoto/Jean Claude Ndayishimye)

Ni imodoka ya PRADO n’indi y’ivatiri ndetse n’ikimoto gisa n’icya gipolisi.

Nubwo bitibwe muri Uganda, Polisi y’u Rwanda iravuga ko bigomba gusubizwa muri Uganda kuko byafashwe byinjira mu Rwanda ari ho biturutse ndetse bikaba bifite ibyangombwa byo muri Uganda, kubisubiza muri Uganda ngo bikaba biri mu rwego rwo gufasha polisi yaho gukomeza iperereza.

Umuyobozi wa Interpol ishami ry’u Rwanda, CSP Peter Karake, asinya impapuro z’ihererekanya ry’ibyo binyabiziga

Imodoka imwe ngo yibwe muri Afurika y’Epfo, indi yibwa mu Buyapani, imoto yibwa mu Bwongereza.

Ambasaderi Kabonero asinyira kwakira ibyo binyabiziga

Izo modoka zafashwe n’igipolisi mpuzamahanga (Interpol) ishami ry’u Rwanda.

Abafatanwe izi modoka ngo bashyikirijwe polisi ya Uganda mu minsi ishize.

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero yashimiye cyane igikorwa Polisi y’u Rwanda yakoze, aho yemeza ko u Rwanda na Uganda ubwo bufatanye buzahoraho.

Ambasaderi Kabonero akomeza avuga ko ibyo binyabiziga nibigezwa muri Uganda hazakomeza iperereza ngo hamenyekane uwabyandikishije muri iki gihugu ndetse n’uwemeye ko byandikwa.

Iryo perereza rya Polisi ya Uganda ngo kandi rizanagaragaza abaguze ibyo binyabiziga, aho ngo akenshi usanga bo ari nta n’icyaha bakoze.

Umuyobozi wa Interpol muri Polisi y’u Rwanda ACP Peter Karake, avuga ko abiba imodoka bakoresha ubuhanga buhambaye, aho ngo bakoresha ibyangombwa by’ibihimbano bakabasha kubikura mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Yagize ati “Kubera ikoranabuhanga abiba imodoka bakoresha ubuhanga, bagahimba impapuro, bakanazizana rwose ku buryo bashobora no kuzinjiza mu karere, yaba yinjiriye Mombasa yaba yinjiriye Dare Salam…Hari agatsiko k’abantu babizobereyemo ariko nyiri kuyibwa atanga ikirego muri Interpol, iyo agitanze duhita tubibona ku isi hose ko hari imodoka yibwe, niramuka igeze ku mupaka wacu tuzayifata.”

Polisi y’u Rwanda isaba abantu bose bagura ibinyabiziga bihenze ku mafaranga make ko baba bakwiye kubanza kubaza muri Interpol ko icyo atari ibyibano mu rwego rwo kwirinda ikibazo cyababaho nyuma.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, CP Emmanuel Butera avuga ko bagirana imikoranire na Polisi ya Uganda kuko hakunze kugaragara ibibazo bitandukanye bagomba gukemura bafatanyije.

Guhera hagati mu mwaka wa 2015 ndetse n’umwaka wa 2016, Polisi y’u Rwanda imaze gutanga muri ubwo buryo imodoka zari zaribwe zigera kuri 18, aho ihamya ko ikoranabuhanga ifite ikoresha muri Interpol rizakomeza kuyifasha bagatahura ibyaha by’ubujura bwmabukiranya imipaka.

Tanga igitekerezo