VIDEO: Ibisubizo byahuranyije Pasiteri Mpyisi yahaye abanyamakuru kuri Kigeli

    0
    983
    Mzee Ezra Mpyisi yahaye abanyamakuru ibisobanuro bitangaje ku rupfu rwa Kigeli V Ndahindurwa (Ifoto/Ngendahimana Samuel)

    Mu kiganiro cyahuje umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa n’abanyamakuru, Pasiteri Mpyisi wari uwuhagarariye yabajijwe ibibazo binyuranye, aho mu kubisubiza yabisubije mu buryo budasanzwe bituma abanyamakuru basa nk’aho batanyuzwe.

    Icyo kiganiro cyabaye kuri uyu wa 11 Mutarama, kikabera muri MINISPOC, cyibanze cyane ku mateka y’umwami, uko yimitswe, uko yahunze ndetse n’ibyabaye byose nyuma y’ubwo atangiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Umunyamakuru w’Izubarirashe.rw yegeranyije bimwe mu bibazo byabarijwe muri iki kiganiro ndetse n’ibisubizo Pasiteri Mpyisi yabitanzeho, aho muri icyo kiganiro hagaragayemo ibisa nk’urwenya.

    Kamuzinzi ukorera Kigali Today: Mwavuze ko umugogo mwagombaga kuwuzana mu ndege ya kompanyi y’Abaholandi (KLM) ariko mukaba mwaramuzanye mu yindi mu buryo bwihuse, kuki mutemeye ko bajurira?

    Pasiteri Mpyisi: Ni ko ye umuntu wamutsinda ukifuza ko ajurira? Hemera abacamanza ntihemera abo baburana. Twe ntitubyifuza ko bajurira.

    Kamuzinzi: Ariko mugaragaza ko mwari mwabitinye?

    Pasiteri Mpyisi: Ariko icyo kibazo hari umuntu muzima wakibaza sha? Ariko rero ngira ngo wateshagujwe, ahari si cyo washakaga kubaza. Ngo ntitwifuzaga ko bajurira hahahah. Abanyamakuru ni ko mwambereye.

    Etienne Gatanazi wa Pax Press: Ikibazo mbaza, mwatubwiye urugendo rwose n’ukuntu kugaruka byagiye binanirana kubera ubutegetsi bw’icyo gihe bwari buriho ariko n’ubutegetsi bw’iki gihe abantu bakunze kuvuga ko kubera ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ritemera ko umwami aza yitwa umwami byakunze gutera ikibazo ku buryo yagaruka, mwebwe nk’abantu mwabaga hafi y’umwami mubivugaho iki kuba ingoma yabanjeho yaratangiranye na Repubulika n’ubu ngubu zarakomeje kugumya zanga ko umwami abaho yitwa umwami? Ubundi mwaba mwarigeze no kugerageza ngo nibura aze yitwa umwami?

    Etienne Gatanazi ukorera Pax Press (Ifoto/Ngendahimana S.)

    Pasiteri Mpyisi: Jya kubibaza abategetsi, ndi umutegetsi w’u Rwanda se? Ndajya mu bitandeba? Ko uri kunkubaganisha, jya kubaza abo bireba, naramujyanye none ndamutahuye. Ni ibyo nta kindi nagusubiza. Abo kubazwa bariho bazagusubiza kandi. Uzi ko haba abantu bakubagana! Bajya mubitabareba.

    Peter Muyombano wa Radiyo Flash: Mwatubwiye urugendo mu by’ukuri umuntu yavuga ko ari rurerure rukomeye kandi mwanyuzemo, ese hari ubufasha bw’amafaranga wenda Leta kugeza ubu yaba yarabahaye?

    Pasiteri Mpyisi: Umva umva! Ndi umubitsi wa Leta y’u Rwanda se? Jya kubaza umubitsi. Unjyana mu kigega cya Leta ndi umubitsi wa Leta?

    John Bicamumpaka wa RBA: Nagira ngo mbabaze, iyo musesenguye izi ngorane mwagiye mugira cyane cyane bikarinda bijya no mu rubanza kugira ngo muzane umugogo w’umwami azatabarizwe mu Rwanda, mubona zaba zishingiye kuki? Ese urwo ruhande rwabirwanyaga ingingo z’ingenzi rwashingiragaho ni izihe kugira ngo adatabarizwa mu Rwanda?

    Pasiteri Mpyisi: Bagira ngo agume iyo bazakomeze birire amafaranga amwitirirwa.

    Richard Kwizera wa Kigali Today: Nk’urwo ruhande watumbwiye ni nka barindwi barwanyaga ko umugogo w’umwami waza mu Rwanda, bifuje kuza kwifatanya namwe mu gutabaza ku mugogo w’umwami mwabyemera? Ese hari ababisabye?

    Pasiteri Mpyisi: Si abavandimwe bacu se? Badusabye imbabazi twabababarira.

    Richard Kwizera: Hari abagaragaje ko bashaka kuzaza?

    Pasiteri Mpyisi: Tumaze kubatsinda twarabagendereraga tukaganira. Ibyaye ikibi igira ite?Ntabahunze u Rwanda baza tukabakira nkanswe abavandimwe bacu! Ntujya ubibona?

    Richard Kwizera: Nta makimbirane azavuka?

    Pasiteri Mpyisi: Niba rero bazanye amakimbirane bazafatwa, bazivamo. Ariko mu bigaragara bindi bavuze ngo ‘nsizeho’ namwakira ijana ku ijana.

    Rodrigue Rwirahira ukorera The NewTimes: Mwatubwiye uburyo mwagendanye urwo rugendo rwose ndetse n’ikigaragra ni uko utubwira ko wamubaye hafi nk’umuntu umukunda no muri ubwo buhunzi ariko igihe cyarageze amahoro arataha, ko wari waramujyanye ari muzima, ko amahoro yari yaratashye, igituma utamugaruye ari muzima ni ikihe?

    Pasiteri Mpyisi: Ndi Perezida w’u Rwanda se? Ko ndi pasitoro Mpyisi. Jya kubibaza uwo nguwo utegeka u Rwanda azagusubiza. Ariko kuki, ngabo rero abanyamakuru bajya bansanga n’iwanjye bagashaka kunkubaganisha, nkubwira ibyanjye nkagusubiza ibyanjye, ntubaze iby’umuturanyi wanjye, yewe n’abana banjye bamaze gukura bafite ibyabo bikorera ntumbaze ibyabo, sinabigusubiza. Ndagusubiza icyanjye, ng’uko uko kumenya Imana nababwiye icyo ari cyo, iyo wamenye Imana ntukubagana, nturarira, ntujya mu bitari ibyawe, unyurwa n’ibyawe.

    Rodrigue Rwirahira arimo abaza ikibazo cye (Ifoto/Ngendahimana S.)

    Nakubwiye icyatumye musigayo, ngira uwo musigiye, Imana iba iya mbere, nanjye aho ndi nkayibwira nti ‘Mana ndagukorera undagirire Kigeli. Ariho arambaza ngo kuki wamusize ukagaruka? Ni Imana yanjyanye iramushorera itanga icumbi, nkomeza umurimo wayo n’uyu munsi…

    Daniel Hakizimana Radio Amazing Grace: Umwami Kigeri V yigeze agerageza gushaka gutaha biranga?

    Pasiteri Mpyisi: Sinakubwiye uko umuzungu yatanze ubuhamya, umuzungu aba abizi, tube tutabizi? Ati ‘naganiraga na we’ ahubwo hari n’uwavugaga ngo ntiyashakaga gutaha watangaga ubuhamya. Berekana Kigeli avuga ko yiteguye gutaha mu Rwanda abyifuza cyane, abivuga uwamusemuriraga abisobanurira abatari bazi Ikinyarwanda kandi uwo yaje avuga ngo yambwiye ngo ntashaka gutaha…

    Nta gihe atigeze, ariko sha wowe waba mu mahanga ukifuza kuzagwa mu mahanga? Kigeli se yari inka?…Reka nkubwire ikibihamya, abandi bashatse ubuturage bwa Amerika (ubwenegihugu) barabubona, na bamwe bari kumwe na we, ntiyigeze ashaka ubuturage bwa Amerika, ntiyigeze abufata kandi baramukunda bajyaga kubumuha mu kanya gato pe! Ati u Rwanda rwanjye iwacu ni i Rwanda amaherezo nzataha, yanga gufata ubuturage bwa Amerika kandi umva ngo baramushima baramuha n’impeta, bamubanye iyo myaka ari bo bamutunze, bamurinze, bajyaga kumwima ubuturage se? Abatindi ntibagenda bakabubona mu gihe gito, ariko yarabwanze. Icyo ni igihamya.

    Eric Bagiruwubusa ukorera Ijwi rya Amerika: Mugiye gutabariza umwami Kigeli V Ndahindurwa mu mihango yo kumutabariza bahitaga bagena umusimbura, Abanyarwanda bitege iki?

    Umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika Eric Bagiruwubusa abaza ikibazo cye Mzee Mpyisi (Ifoto/Ngendahimana S.)

    Pasiteri Mpyisi: Ndakizi se ko ndi umwe. Baza Abanyarwanda nanjye ndazamo. Ni uw’Abanyarwanda si uwa Mpyisi. Bizwi n’Abanyarwanda babaze.

    Eric Bagiruwubusa: Abiru?

    Mpyisi: Babaze. Muranshyira mu bintu, iyo Abanyarwanda baje mbajyamo ariko ntabwo nagusubiza njyenyine. Iyo abiru baje, ningirwa umwiru ndabajyamo…

    Bagiruwubusa: Hari abavuga bafatiye ku itegeko Nshinga bakavuga bati…

    Pasiteri Mpyisi: Jya kubaza ab’Itegeko Nshinga, sinarishyizeho, ni Mpyisi warishyizeho se? Ndajya mu itegeko ry’abandi ntirinkoraho, barahari, ese kuki ubatinya ukaza kwa Mpyisi?

    Rodrigue Rwirahira: Uruhare rwa guverinoma muri iyi mihango yo guherekeza umwami ni uruhe?

    Pasiteri Mpyisi: Nzababwira ngeze hehe? Ndasubiriza guverinoma? Imfashanyo yabo twarayakiriye ijana ku ijana, mbaza uti ‘imfashanyo babahaye warayirukanye?’ Njye kumena ibanga umuntu ampe ikintu mu ibanga…Aha twicaye ni ahande? Dore imfashanyo ya mbere yaduhaye ni iyi. (Icyumba cy’inama ikiganiro cyabereyemo)

    Kamuzinzi: Njyewe icyo nari ngiye kubaza, ese abo biru bari hehe basi kugira ngo tubibarize, muri kumwe aha ngaha ku buryo twajya tubabaza kuko harimo ibiri kugorana gusubiza kuko wowe utari mu biru

    Mpyisi: Ngwino umfashe tujye kubashaka, sindi umwiru umfashe tujye kubashaka!

    Kamuzinzi: Ntabari hano mu Rwanda ntabo twabaza?

    Mpyisi: Si ndi umwiru niba bahari niba badahari simbizi kuko ntari umwiru. Ariko kuki munshyira mu bintu bitari ibyanjye? Ariko nimushaka ko tujya kubashaka nimuze duhaguruke twese ariko mwibaza Mpyisi wenyine…

    Soma inkuru yabanje:

    Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, dore uko yazanwe mu Rwanda

    Tanga igitekerezo