Uwari umwana wo mu muhanda ubu ariteza imbere abikesha amahembe y’inka

Mu gihe cy’ukwezi abasha gukorera amafaranga akabakaba ibihumbi 800 mu gihe byagenze neza, ariko ngo hari n’ubwo akorera 200 bitewe n’igihe.

1
Habiyaremye JMV aho akorera ubukorikori bwe

Habiyaremye Jean Marie Vianney ni umusore ukora ibikorwa by’imirimbo n’ibindi bitandukanye yifashishije amahembe y’inka benshi bafata nk’imyanda.

Aya mahembe avuga ko ayakura mu isoko rya Sahara atayaguze. Uyu musore ukomoka mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo, akorera ibikorwa bye mu Karere ka Kicukiro aho yatijwe icyumba n’ishuri yizemo.

Ibyo bakora mu mahembe

Avuga ko nyuma y’uko papa we yari amaze gufungwa bakomeje kugorwa n’ubuzima. Yataye ishuri ubwo yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza akabona ubuzima bukomeza kuba bubi, aza kuba ku muhanda mu Mujyi wa Kigali.

Muri ubu buzima ngo yamaze amezi atandatu arara ku muhanda nyamara atabona igisa n’ubuzima bwiza yaje ashaka, ni bwo yaje kubona umugiraneza umwigisha gukora imirimbo yifashishije amahembe y’inka atitabwaho na benshi.

Yagiriye amahirwe ku muhanda

Uyu musore uvuka mu muryango w’abana batandatu, avuga ko nyuma yo kubona ko imibereho ikomeje kuba mibi yafashe umwanzuro wo kureka ishuri muri 2008, mu mwaka wa 2009 yerekeza inzira iza I Kigali.

Agira ati “Twavutse turi abana batandatu ariko nyuma papa aza gufungwa mu rugo haje ubukene, ndibuka navuye mu ishuri niga mu mwaka wa gatanu mpita nza inaha kicukiro mu gihe cy’amezi agera muri atandatu.”

Mu kwezi kwa kane muri 2009 ni bwo uyu musore yinjiye muri Kigali, nyuma mu kwezi kwa 10 ni bwo yahuye n’Umuyapanikazi washakaga abana bo ku muhanda abigisha umwuga wo gukora ibintu bitandukanye mu mahembe.

Muri iki gihe uyu musore yari afite imyaka 14, nyuma yo kurangiza amezi atatu ngo yaje gusaba uyu wabafashaga gusubira mu ishuri, mu gihe muri barindwi batangiranye bari basigaye ari batanu.

Ati “Naje gusubira iwacu mu Bugesera nsubira mu ishuri najya mu kiruhuko nkaza gukora nsanga bagenzi banjye bane bari basigaye, narangije kwiga icyiciro rusange banyohereza ku Nyundo ariko angira inama yo kwiga indimi kuko abantu baradusuraga tukagira imbogamizi yo kuvugana na bo.”

Habiyaremye yarangije amashuri yisumbuye muri 2015 ahita akomeza gukora ubukorikori yigishijwe, dore ko bagenzi be babivuyemo nyuma yo kugirana ibibazo n’uwabigishije byanatumye abata akisubirira iwabo mu mwaka wa 2012.

Mbere yo gutangira gukora ibi bikorwa yabanje kubaza umwarimu wabimwigishije ndetse amuha uburenganzira anahita amusaba kumukorera amaherena n’ibikomo yamwishyuye ibihumbi 300, aya mafaranga ngo akaba yaramufashije kongera ibikoresho.

Ati “Hari umusaza nari narabonye mu imurikagurisha, yari yarambwiye ko akorera i Nyabihu, naje kumushaka musaba ko twazana i Kigali akamfasha gukora iyi komande, twarafatanyije dukoresheje bimwe mu bikoresho bye turangiza mu minsi mikeya.”

Nyuma y’aha yaje kugira amahirwe yo kubona amahugurwa muri DOT Rwanda bimufasha gutunganya neza umushinga we no kongera ubumenyi.

Habiyaremye avuga ko uretse kuba yarabashije kwigurira imashini ze akareka gukodesha, anishimira ko yabashije kugura ahantu ashobora kwimurira ibikorwa bye dore ko akorera mu cyumba yatijwe n’ikigo cy’ishuri, akavuga ko byibura mu gihe cy’imyaka ibiri yaba amaze kuhatunganya.

Ubumenyi afite ntabwo yabwihereranye

Habiyaremye avuga ko nyuma y’urugendo rutoroshye rwo gutangira umushinga we, yasanze ari ngombwa ko yakorana n’abandi kuko yabonaga wenyine ntaho yazagera.

Nyuma y’aha ngo yatekereje uburyo yavuye ku muhanda asanga nawe hari icyo yafasha igihugu mu bushobozi bwe ku bijyanye no gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda.

“Nararebye ntekereza uburyo uriya muzungu yankuye ku muhanda, n’ubu Leta ifite ikibazo cy’abana bari ku muhanda ndavuga nti ‚najye reka ndebe abana nakura ku muhanda nkabigisha ibyo nzi‘, mu bo dukorana hari mo babiri, hari n’abandi icyenda barimo kwiga.”

Afatanije n’aba bakorana, avuga ko mu gihe cy’icyumweru babasha gukora ibintu bitandukanye bikabakaba 500.

Ibi bituma byibura mu gihe cy’ukwezi abasha gukorera amafaranga akabakaba ibihumbi 800 mu gihe byagenze neza, ariko ngo hari n’ubwo akorera 200 bitewe n’igihe.

Habanabashaka Claude ni umwe mu bana Habiyaremye yakuye mu muhanda ubu akaba amukoresha, agira ati “Yasubije ubuzima bwanjye ku murongo, ubu nabashije kurangiza umwaka wa gatatu w‘amashuri yisumbuye kandi mbasha kwishyura icumbi mbamo n’ibindi nkenera. Nizera ntashidikanya ko ejo hanjye hazaba heza kurusha ahahise.”

Uyu yigishijwe na Habiyaremye

Aracyagowe no guhaza isoko afite

Habiyaremye akora ibikoresho binyuranye birimo ibikombe, imirimbo y’abagore n’ibindi byinshi.

Kugeza ubu avuga ko afite amasoko agera muri ane ahoraho ku buryo ibikorwa bye bikiri bikeya, agasanga bimushobokeye yakagura ibikorwa bye bikagera mu bindi bihugu.

Ati “Abantu benshi bakunze ibintu nkora, nk’ubu namenye ko mu Burundi ibi bintu bikoze mu mahembe bitahaba nkaba numva nzakomeza kwizigama kugera ubwo nzabasha gukora uruganda rukora ibi bintu.”

Avuga ko kugeza ubu nta kibazo cy’isoko afite ntabasha guhaza isoko afite, akaba ateganya ko mu kwezi kwa kabiri azajya gukora urugendo shuri mu gihugu cya Kenya kuko bo bateye imbere mu gukora ibintu bikoze mu mahembe akareba imashini bifashisha mu gukora ibintu byinshi mu gihe gito.

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo