Uwari umuhanya yaratiye abadepite ko ibihumbi 60 by’ingoboka bimugejeje aheza

Avuga ko ashima Leta y’ u Rwanda cyane kuko ngo ari yo yamutaruye aho yari muri Tanzania aho yahoraga aterwa imyambi n’abo yita Abasungusungu bahoraga bamurasa imyambi ariko ngo ubu akaba atekanye.

0
Ndayambaje Vénuste uvuga ko yari atuye mu nzu imeze nk’iy’agakoko karundarunda imyatsi kazwi ku izina ry’akabwanamambura (Ifoto/Nshimiyimana E)

Umuturage yatunguye imbaga y’abaturage n’abadepite bari mu gikorwa cyo kugenzura niba ibikorwa Leta ishoramo amafaranga bihindura ubuzima bw’abaturage.

Ndayishimiye Vénuste yatekererezaga abadepite basuraga igishanga cya Nyiramageni uko yahungutse ari umutindi, aho avuga ko yari nk’ipunda y’umudugudu, kuko ngo ari we wakoraga imirimo ivunanye yose aca incuro mu baturage ngo abone icyo arya ndetse ngo akaba yari mu kazu gato cyane k’ibyatsi yubakiwe n’abaturanyi.

Uyu mugabo wihamiriza ko yatejwe imbere na Leta yasekeje benshi ubwo yavugaga uko yakiriye inkunga y’ubudehe n’uko yayikoresheje ndetse agaragaza n’ibyo agezeho uyu munsi.

Atuye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Kagali ka Mbogo. Avuga ko akimara gutoranywa ngo ahabwe iyi nkunga yatangiye gutekereza ko yaba yibeshya ariko akanavuga ko yumvaga ari amafaranga menshi atabona uko atunga.

Ndayambaje wahawe aya mafaranga mu mwaka wa 2006, ati “Nabaga mu nzu y’utwatsi kandi na yo narayubakiwe n’abaturage, ako kazu niko naseseragamo ariko abaturage baje kuntoranya nk’umutindi ukwiye ingoboka. Icyo gihe numvise ko ari amafaranga ibihumbi 60 bazampa ngira ngo ndarota.”

Yakomeje agira ati “Nkimara gutombora ayo mafaranga ibihumbi 60 njyewe numvaga kubona ayo mafaranga bitanankundira ariko ngiye kumurenge barayampa, nyabonye manuka niruka ariko ntiyaraye mu mufuka kuko nabonaga kuyabika biri bungore mpita niruka njya mu kabande ngura umurima w’umuceri.”

Ndayambaje avuga ko yahinze igihembwe kimwe akagura undi yahinga ikindi agahita agira imirima 3 y’umuceri bityo akaba yarinjiye mu nzira y’iterambere.

Ati “Ngeze ku mirima 3 ka kazu nahise nkavamo nubaka inzu y’amategura y’ibyumba 3 nyibamo ubundi nkomeza kwagura ubuhinzi bw’umuceri.”

Uyu mugabo uvuga ko yari afite uturima 2 duto yari yarahawe na se nk’umunani avuga ko yakomeje kugura imirima yo mukabande kugeza ubwo yageze kuri 7 agatangira no kugura imirima y’ imusozi.

Ati “Bikomotse kuri wa murima 1 nageze ku mirima 7 none ubu nanaguze indi mingoti 4 imusozi.”

Atera amaboko hejuru n’ibyishimo byinshi yagize ati “Ariko mbabwire ko na kakazu kamategura ngiye kukavamo kuko nujuje inzu y’amabati 40 ndashaka kuyikinga neza nkayikubitamo amarangi nanjye nkajya ndryama neza ngaramye ”

Avuga ko ashima Leta y’ u Rwanda cyane kuko ngo ari yo yamutaruye aho yari muri Tanzania aho yahoraga aterwa imyambi n’abo yita Abasungusungu bahoraga bamurasa imyambi ariko ngo ubu akaba atekanye.

Ati “Nari naje ndi umutindi ariko nakirwa neza murumva aho ngeze mbikesha ubuyobozi bwiza, mfite n’inka ndabyuka nkanywa amata.”

Ndahimana w’imyaka 53 avuga ko ubu ari ku rwego rwo kwigurira moto ariko akavuga ko ababazwa n’uko imyaka ye itamwemerera kumenya uko yakorera uruhushya rwo kuyitwara.

Tanga igitekerezo