Uwahoze ari Umuyobozi wa Gisagara, yaba yiteguye guhindura iki mu ishyirahamwe rya Volleyball?

0
Uwahoze ari Umuyobozi wa Gisagara, yaba yiteguye guhindura iki mu ishyirahamwe rya Volleyball?

Karekezi Léandre wiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda

Karekezi Léandre wigeze kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, ariko ubu wiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ngo yiteguye kuzana impinduka nyinshi zirimo kuzamura urwego rwa shampiyona ndetse no kugarura abahoze muri uyu mukino batakiwubarizwamo.

Mu kiganiro Léandre yagiranye n’umunyamakuru w’izubarirashe.rw yemeje ko kugira ngo umukino utere imbere bisaba gushyira imbaraga mu nzego zose.

Ikiganiro Léandre yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw

 Izubarirashe: Ese nuramuka utowe n’iki uzabanza gukora ?

Léandre: Icya mbere ngomba kubanza gukora ni ukongera umubare w’amakipe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kuko kugeza ubu amakipe 8 ni make cyane kandi dufite urubyiruko rukunda uyu mukino, ibi bizanadufasha gukomeza shampiyona ari nabyo bizaduha ikipe y’igihugu ikomeye muri Afurika.

Ikindi nukongera kugarura abantu bakuze barimo nabo  tungana mu myaka twabanye muri uyu mukino bakabaye bafite icyo bawumariye muri iki gihe ariko batawubarizwamo batajya banagera no kubibuga.

Izubarirashe: Ese usanga biterwa n’iki kuba abantu bakuze babaye muri uyu mukino batakiwubarizwamo?

Léandre: Ubu sinzi neza impamvu yabyo ariko birashoboka ko haba hari impamvu ni nabyo umuntu yakorera ubushakashatsi, ariko jye  ni ndamuka ngiriwe icyizere cyo gutorerwa kuyobora  FRVB nzafatanya na bagenzi banjye turebe icyutumye aba bantu bakuze batakitabira ibikorwa by’umukino wa Volleyball ndetse tunabibashishikariza kuko hariho abo tungana mu myaka ndetse n’abanduta twabanye muri uyu mukino  kandi bashobora kugira akamaro gakomeye.

Ikindi ngomba kwita ku bafatanyabikorwa kuko aribo batuma iterambere ry’umukino rigera kure hashoboka.

Izubarirashe: Ese abo bafatanyabikorwa ni abahe ?

Léandre: Abafatanyabikorwa ba mbere ngomba kwitaho n’itangazamakuru ngakorana naryo neza kuko niryo rishobora kuzamura umukino ukagera ku rwego rwiza ariko iyo udakoranye naryo neza  umukino usubira inyuma ndumva ari cyo mbere kizakorwa ndetse  tugakomeza no gushaka  n’abandi bafatanyabikorwa.

Izubarirashe: Ese n’ibihe bigwi ufite mu mukino wa Volleyball ?

Léandre: Natangiye gukina umukino wa  Volleyball nkiga mu mashuri y’isumbuye, nzagutangira gukina muri shampiyona mu mwaka 1995 nza gukomereza muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda nkina uyu mukino ndetse nkinira n’ikipe ya APR mu gihe kingana n’imyaka itanu aho nanarinze njya kuba umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ngikinira ikipe ya APR, ahandi nakinnye ni mu ikipe y’igihugu nkuru.

Kugeza ubu Karekezi wiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda hari ibikorwa remezo y’ubatse birimo n’inyubako y’imikino (Gymnase) yatwaye asaga  miliyoni 922,972,397 iherereye mu karere ka Gisagara akiri umuyobozi ndetse yanateje imbere ikipe y’umukino w’abafite ubumuga mu mukino wa Sitting Volleyball na Sitball.

Amatora yo gushyiraho ububyobozi bushya bwa FRVB asigaje iminsi itanu ngo abe aho ateganyijwe tariki ya 4 Gashyantare uyu mwaka mu cyumba cy’inama ya Minisiteri y’Umuco na Siporo   (MINISPOC).

Tanga igitekerezo