Urutonde rw’aba “producers” bakoze indirimbo zigakundwa

0
Uhereye ibumoso ni Pastor P, Bob Pro na Junior

Urutonde rw’abantu batunganyije (producers) indirimbo zigakundwa nibo mugiye kugezwaho bitewe n’uburyo abahanzi bakomeje kubagana.

1. Pastor P

Producer Pastor P

Uyu musore ni umwe mu bamaze kubaka izina mu Rwanda ndetse no mu mahanga kuko akenshi akunda gukorera hanze. Amaze gukorera abahanzi benshi harimo King James, The Ben n’abandi.

Indirimbo hafi ya zose za King James niwe wazitunganyije.

Habibi ya The Ben na My Rwanda y’itsinda rya Urban Boys ni zimwe mu ndirimbo zikunzwe Pastor P yatunganyije.

2. Junior Multisystem

Producer Junior

Karamuka Jean Luc (Junior Multisystem) yamamaye mu ma studio menshi yo mu Rwanda nka : Super Level, Unlimited n’izindi.

Kuri ubu akorera umuhanzi Lil G muri studio ya Round Music, amaze gukora indirimbo zitagira umubare, muri zo twavuga Amahitamo ya Social Mula, Call Me y’itsinda rya Urban Boys n’izindi.

3.Bob Pro

Producer Bob Pro

Bob Emmanuel Ndayambaje (Producer Bob) ni umwe mu batunganya indirimbo bamaze kwamamara mu Rwanda, akorera mu muturirwa wa Ndamage mu Mujyi wa Kigali.

Akorana cyane n’abahanzi barimo Jules Sentore, Buravan, Umutare Gaby n’amakorali akomeye yo mu gihugu.

Zimwe mu ndirimbo yakoze harimo Udatsikira ya Jules Sentore, Ubutumwa ya Kayirebwa Cécile, Final y’itsinda rya Active n’izindi.

Uyu musore yavukiye Uganda tariki ya 15 Gicurasi 1989, avukira mu mujyi wa Kampala.

Umwe mu bahanzi utarashatse ko amazina ye yatangazwa mu itangazamakuru yabwiye Izubarirashe.rw ko umu producer atizwa umurindi n’abahanzi bakomeye kuko iyo bamugannye ari benshi bimuha amahirwe yo gutuma yigaragaza ku rusha abandi.

Abajijwe icyo buri umwe arusha undi muri abo bavuzwe hejuru yagize ati “Burya biragoye kugira ngo ubimenye kuko iyo uhuye n’umuhanzi mwiza ugakora indirimbo iri hit (ikunzwe) icyo gihe nawe uba wigaragaje.Muri make kugira ngo akore indirimbo nziza bisaba ubufatanye hagati y’umuhanzi n’utunganya indirimbo.”

Biragoye kumva indirimbo zasohotse zitaramo amagambo nka Pastor P respect man, Junior Multisystem cyangwa Bob Pro.Iyo mu ndirimbo humvikanyemo ijambo ngo Pastor P respect man biba bishatse kuvuga ko icyo gihangano cyatunganyijwe na Pastor P, irimo ijambo rigira riti ‘Junior Multisystem’ bivuze ko yakozwe na Junior mu gihe irimo ijambo Bop Pro iba yarakorewe muri Pro Records.

Tanga igitekerezo