Umutoza wa APR HC aranenga abashinzwe siporo muri za Kaminuza

0
Bagirishya Anaclet umutoza w’ikipe ya APR ya Handball (Ifoto/Sikubwabo D)

Bagirishya Anaclet umutoza wa APR Handball Club aremeza ko Handball yo muri za Kaminuza yasubiye inyuma, akibaza niba ingengo y’imari yagenerwaga uyu mukino niba ikibaho kuko asanga iyi siporo yarasubiye inyuma kandi ariho kera havaga abakinnyi beza.

Bagirishya Anaclet yasubije ibibazo bitandukanye

Izubarirashe.rw: Ese ubona gute shampiyona y’uyu mwaka?

Anaclet: Mbona irimo ibibazo bikomeye ariko bishingiye kuri za Kaminuza zo mu Rwanda, aho ubu amakipe yazo yasubiye inyuma cyane ndetse hakaba hatangiye no kugaragara za mpaga mu ntangiriro za shampiyona, sinibaza niba amafaranga yagenerwaga siporo muri za kaminuza atakibaho kuko usanga hari naho usanga ikipe ihari, ariko nta n’umupira igira wo gukina.

Izubarirashe.rw:Ese ubona hakorwa iki ?

Anaclet: Ngira ngo twe turabizi no mu mikino itandukanye abakinnyi benshi beza bakomeye twagiye tumenya bagiye bava muri za Kaminuza ngira ngo mu myaka yashize mu mukino wa Handball,Kaminuza nizo zihariraga ibigombe kuko zabaga zikomeye cyane, ariko ubu byose byasubiye inyuma abakinnyi ntibakitabwaho ngo bagenerwe ibikoresho byo gukina, ngira ngo igihe kirageze abayobozi ba za Kaminuza batekereze icyakorwa cyane ko bitanagoye kuko sinzi niba koko amafaranga yagenerwaga Siporo yaravuyeho, ibi biramutse bikosowe twagira shampiyona ikomeye cyane ndetse tukava ku izina ko hari amakipe akomeye imbere mu igihugu, ariko agera hanze agatsindwa kandi biterwa nuko ayo duhuye nayo aba asanzwe afite shampiyona zikomeye”.

Ibi Bagirishya yabitangaje mu gihe yitegura gukina n’ikipe ya Handball ya Nyakabanda kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Muatarama 2017 mu kigo cya Kimisagara. Bagirishya akomeza avuga ko intego afite muri uyu mwaka ari ugutwara igikombe cya shampiyona nyuma y’uko Police Handball Club imaze igihe ari yo icyegukana.

Tanga igitekerezo