Umusore yarafunzwe akatirwa imyaka irindwi azira kwiba…

0

Umusore yarafunzwe akatirwa imyaka irindwi azira kwiba amafaranga menshi abarirwa mu ma miliyoni, mu gihe yari amaze imyaka ibiri muri gereza, se yaramwandikiye amumenyesha ko arwaye kandi yabuze uwamuhingira umurima kandi igihe cyo gutera ibigori kigeze.

Umusore asubiza se ati “Uramenye ntihazagire umuntu n’umwe wemerera guhinga uwo murima, kuko ni ho nahishe amafaranga nibye yose, uzategereze ndangize igihano”.

Kuko amabarwa yose yohererejwe umugororwa asomwa n’abacunga gereza, bwakeye abapolisi barenga ijana bajya guhinga wa murima, bashaka amafaranga wa musore yahishemo, burinda bwira ntayo babonye.

Umusore yongera kwandikira se we ati “Ndizera ko umuganda abantu nakoherereje wagushimishije ngaho hinga ibigori byawe.”

~~~~~~~~~~~

Umu pasteur yagiye gusengera umurwayi amadayimoni, amugezeho ati “Dayimoni we urashaka iki kuri uyu muntu? Vuga icyo umushakaho ntarakwirukana muri we.”

Dayimoni ati “Ndashaka ko uyu muntu abona amadollars yamanyamerika angana na miriyari maganabiri uyu mugoroba”

Pasteur ahina ijwi avugira hasi ati “muvemo unzemo”

hhhhhhh

Tanga igitekerezo