Umunyarwanda ku rutonde rwa ba rwiyemezamirimo 11 bazanye agashya muri Afurika

0
Umunyarwanda Jean Bosco Nzeyimana, w’imyaka 23, yashyizwe ku rutonde rwa ba rwiyemezamirimo 11 bahanze imirimo ifite agashya muri Afurika

Umunyarwanda Jean Bosco Nzeyimana, w’imyaka 23, yashyizwe ku rutonde rwa ba rwiyemezamirimo 11 bahanze imirimo ifite agashya muri Afurika.

Ni urutonde rwakozwe n’urubuga rwa entrepreneur.com  mu nkuru yarwo igira iti ‘African Entrepreneurs Who Are Changing the Business Landscape’.

Uru rutonde uyu munyarwanda Nzeyimana yashyizweho ruriho abandi ba rwiyemezamirimo bo mu bihugu byiganjemo Nigeria, Kenya, Afurika y’Epfo na Liberia bagize uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere muri Afurika babinyujije mu gutangiza imishinga iciriritse.

Nzeyimana, uheruka kujya muri Amerika akicarana n’Umuyobozi wayo Perezida Barack Obama hamwe na Mark Zuckerburg washinze urubuga rwa Facebook, yashyizwe kuri uru rutonde kubw’umushinga we yise Habona wo gukora amakara ayavanye mu bisigazwa n’imyanda yo mu rugo.

Uyu rwiyemezamirimo ukiri mu cyiciro cy’urubyiruko ashimirwa kuba yarabashije kubungabunga ibidukikije akora amakara yo mu bwoko bwa ‘briquettes’, agahangira imirimo ab’aho akorera.

Habona ubusanzwe ikorera mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Cyitabi.

Kuri ubu imaze guha akazi abakozi bari hagati ya 30 bahoraho ariko bashobora kwiyongera bakagera ku bakozi 50 biyongera iyo akazi kabaye kenshi. Uretse aba, Nzayimana abinyujije muri ‘Company’ ye ya Habona Ltd ni nawe ufite akazi ko gutunganya imyanda yo muri ruganda rwa Nyabivumu rwo mu Murenge wa Gasaka, rwatangiye mu 2010.

Anashimirwa cyane kuba uyu mushinga we unasubiza ikibazo cy’abantu bahoraga batema amashyamba bashakisha inkwi, abandi bakangiza ibidukikije batwika amakara, bityo ababonera uburyo bwiza, buhendutse kandi burambye bwo kwifashisha mu gucana.

Nzeyimana Jean Bosco ubusanzwe wize ibijyanye n’imicungire y’umutungo (Business Administration), ubu ari mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza y’u Rwanda, i Mburabuturo.

Kuri uru rutonde yashyizweho ari kumwe na ba rwiyemezamirimo basanzwe bazwi ku rwego rwa Afurika barimo abitwa Jason Njoku washinze televiziyo ya iROKOTv iri mu zikomeye muri Afurika mu kwerekana amashusho kuri interineti. Harimo kandi na Gina Din-Kariuki, wo muri Kenya, Adaora Mbelu-Dania, wo muri Nigeria, Maavi Norman, wo muri Liberia n’abandi.

Nzeyimana asobanura ko guhanga umurimo bishobora gukorwa na buri wese, kandi ko bitagoye akagira urubyiruko inama yo kugerageza amahirwe yarwo rugira imirimo mishya rutangiza.

Agira ati “Nizera ko buyri wese ufite amaso ashobora kubona amahirwe, ikibazo ni ukumenya umuvuduko ushobora guhita wifashisha ngo ayo mahirwe uyabyaze umusaruro. Uburyo bwo kuba rwiyemezamirimo wifuza kuba we ni ukureba ayo mahirwe ukayabyaza umusaruro. Kwitanga no gukunda ibyo ukora nabyo biba bikenewe.”

Mu 2013, Nzeyimana yahawe igihembo cya 2013 African Innovation Prize winner.

Mu 2014, Nzeyimana yatsindiye igihembo cya ‘Young Innovator Award’ cy’umuntu w’urubyiruko wahanganye agashya umwuga, agihabwa mu byitwa National YouthConnekt, amarushanwa ategurwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yo mu Rwanda (MYICT).

Icyo gihe yahawe miliyoni 3 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uretse iki gihembo, yanashyizwe ku zindi ntonde z’ibihembo bya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko birimo icya ‘Top Young Entrepreneur of Rwanda’ cyo mu 2014, mu byari byiswe 2014 INDIAFRICA Business Venture.

Mu 2015, Jean Bosco Nzeyimana ari mu rubyiruko 500 rwatoranyijwe hirya no hino muri Afurika mu kwitabira amahugurwa abera muri Amerika ya Mandela Washington Fellowship.

Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aheruka kumuha igihembo mu bakiri bato bafite urugero rwiza mu rubyiruko, mu gikorwa cyiswe “Gucyeza indashyikirwa mu rubyiruko rw’Abanyarwanda”, cyabaye mu Kuboza 2015.

Icyo gihe ari mu rubyiruko 10 rwiswe urwubatse umusingi w’u Rwanda rw’iki gihe, ahabwa igihembo cya ‘Rwanda Young Achiever of the Year’.

Uyu Nzeyimana aheruka kandi guhabwa inguzanyo ya US$25,000 (Miliyoni 20,550,000 mu mafaranga y’u Rwanda) ayihawe n’abashoramari bo mu Bwongereza. Ni mu rwego rwo kugira ngo arusheho kwagura imishinga ye akore uruganda runini rwo gutunganya imyanda ruyivanamo ibicanishwa birimo na biogaz.

Tanga igitekerezo